Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Inzego z’Umutekano

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Ni Inama yitabiriwe na ba Ofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, ba Ofisiye Bakuru baturutse muri Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), abakuriye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’ab’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).


