Perezida Kagame yavuze uko yatengushywe na EAC ku guca caguwa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze uko abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bemeranyije kutongera gutumiza imyenda ya caguwa, hagamijwe kwiyubakira inganda zikora imyenda, bagenzi be muri EAC bakamutenguha.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Mario Nawfall uri mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yavuze ko ari umwanzuro wafashwe nyuma yo kuganirwaho n’abayobozi bo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba; Kenya, Tanzania, Uganda, Burundi, Sudani y’Amajyepfo ndetse n’u Rwanda.

Yagize ati: “Ndibuka ko icyo gihe nari umuyobozi wa EAC, twavuze ko twagombye kureba ku myenda ituruka kuri caguwa, amatoni n’amatoni menshi muri Kenya, andi muri Uganda, Tanzania, mu Rwanda ..

Nabajije ikibazo mu nama, nanabaza bimwe mu bihugu nzi muri uyu muryango, nti wowe nzi ko uhinga ipamba ryinshi mu gihugu cyawe, ni ryari tuzubaka inganda zacu zikora imyenda?”

Icyo gihe yibajije impamvu ibihugu bihinga ipamba, bikaryohereza hanze ritongerewe agaciro ariko bikarangira ibihugu bitumije amatoni n’amatoni ya caguwa aho kwiyubakira inganda zikora imyenda.

Abakuru b’ibihugu bemeranyije ko ntawe uzongera gutumiza caguwa, ni ingingo bose bari baziranyeho, kwari ukubibutsa.

Ati: “Twemeranyije ko tugiye kubwira abaturage kureka caguwa kugira ngo birangire duteje imbere inganda zikora imyenda.

Nyuma y’ibyumweru bike, hari abayobozi bavuye muri Amerika bihanangiriza abayobozi kudahagarika kugura caguwa muri Amerika.

Bamwe mu bayobozi twafatiye hamwe umwanzuro, ariko kubera igitutu abayobozi bahagaritse uwo mwanzuro birumvikana natwe twaregerewe tubwirwa ko twakoze amakosa.”

U Rwanda rwabwiwe ko rutagomba kwanga kwinjiza caguwa bitari ibyo ngo ruzagirwaho ingaruka.

Ati: “Baranatwihanangirije ngo nituramuka dutsimbaraye, turavanwa mu bagenerwabikorwa ba AGOA.”

Ibihugu biri mu muryango wa EAC byari byaremeye umwanzuro wo kutongera kwinjiza caguwa, byisubiyeho bikomeza gukorana na Amerika, bagatumizayo caguwa.

Perezida Kagame yagize ati: “Twisanze dusigaye twenyine ntitwamenya uko byagenze. Abandi baremeye gukomeza kwinjiza caguwa.”

U Rwanda rwagerageje kugarura abakuru b’ibihugu bya EAC ku mwanzuro wari wafashwe, runagaragaza aho rwifuza ko ibihugu bigomba kugera ntirwakumvwa.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE