Perezida Kagame yakebuye abigwizaho imitungo y’Abanyarwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakebuye abayobozi batabana neza ndetse n’abigwizaho umutungo w’Abanyarwanda kandi ari wo wakabafashije mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu, ahamya ko bigomba guhagarara.
Ni ingingo yagarutsweho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wabereye mu Ngoro Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024.
Hari mu muhango wo kwakira indahiro za Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla na Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo kwigwizaho umutungo w’abanyarwanda bose ukwiriye kuba uvamo ibibaramira, mu byinshi bafitemo ibibazo, abantu ku giti cyabo bakawugira uwabo, bakawusesagura na byo bigomba guhagarara.
Ati: “Kandi nta buryo bundi bwiza bwo kubihagarika bitanyuze mu butabera, bitanyuze mu mategeko.
Ibyo byo sinirirwa nkomeza ngo mvuge ko n’ubundi buryo bwakoreshwa kuko amategeko, ubutabera dufite bikoze neza, bishobora kubiturangiriza.”
Yavuze ko natwe ukwiye kwirengagiza aho u Rwanda rwavuye n’aho rwari rugeze n’inzira rurimo, ko aho rugana hakiri kure ariko ko rwifuza kuhagera bishobotse vuba ku buryo bwihuse.
Yakomeje avuga ati: “Ibyo bitudindiza bituruka mu mico mibi gusa, abantu twafatanya tukabirwanya.
Nabyo byahagarara bityo igihugu cyacu kigatera imbere, ntikibe igihugu cyahuye n’ibibazo byinshi, kikaba igihugu kivuyemo kwiheba.”
Perezida Kagame avuga ko abantu bakora ibishoboka kandi barabishoboye bafatanyije kugira ngo bahindure amateka mabi y’igihugu.


