Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Formula 1 muri Azerbaijan

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 21, 2025
  • Hashize iminsi 2
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uri mu ruzinduko muri Azerbaijan, yasuye umuhanda uberamo amasiganwa y’imodoka nto za Formula 1.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, ubwo Umukuru w’Igihugu yasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga i Baku kuva ku wa 19 Nzeri.

Ni uruzinduko rwari rugamije kurushaho gushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Azerbaijan.

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame wari kumwe na Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo muri Azerbaijan, Farid Gaibov, bajyanye gusura umuhanda wa Baku City Circuit.

Uyu ni umuhanda umaze imyaka icyenda wubakiwe kwakira amasiganwa ya Formula 1. Kuva icyo gihe ukaba ari umwe ikinirwaho rimwe mu masiganwa 24 y’iri rushanwa.

Mu mpera z’iki cyumweru, uyu muhanda wakiriye Azerbaijan Grand Prix, aho yegukanwe na Max Verstappen ukinira Red Bull Racing, uri guhangana no kwisubiza umwanya wa mbere muri uyu mwaka ufitwe na Oscar Piastri ukinira McLaren.

Mu mwaka ushize ni bwo Perezida Kagame yatangaje ku mugaragaro ko u Rwanda rwatanze kandidatire yo kwakira Formula 1 ku nshuro ya mbere muri Afurika mu myaka 32 ishize.

Kuva icyo gihe ibiganiro byo kwakira iri siganwa riyoboye andi ku Isi mu yo mu modoka byarakomeje.

Formula 1 ni irushanwa riri ku isonga mu akomeye mu mikino yo gusiganwa mu modoka nto, riba rigizwe n’amasiganwa 24 mu mwaka.

Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Formula 1 i Baku
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 21, 2025
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE