Perezida Kagame yasobanuriye Abofisiye ba UK amateka y’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda ryaturutse Ishuri Rikuru rya Cyami ryigisha ibya Gisirikare mu Bwami bw’u Bwongereza (UK) riyobowe n’Umuyobozi w’iryo shuri Lt Gen (Rtd) Sir George Norton.
Ibyo biganiro byagarutse ku mateka y’u Rwanda harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ubuyobozi bwa gisirikare bwayihaharitse.
Hanagarutswe kandi ku rugendo rw’imyaka 30 rw’iterambere ry’u Rwanda, amasomo yizwe ndetse n’ukwiyemeza kw’Abanyarwanda mu guharanira kugera ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.
Iri tsinda rigizwe n’abofisiye 22 bari ku rugendoshuri rugamije kwigira ku mateka y’u Rwanda, rwahereye tariki ya 14 rukaba rusoza kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2024.
Muri uru ruzinduko, abagize iri tsinda basuye ndetse banaganira n’inzego zitandukanye uhereye ku Birindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda aho bakiriwe b’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. Mubarakh Muganga.
Ku Birindiro Bikuru bya RDF kandi, basobanuriwe urugendo rw’Iterambere no kwiyubaka kw’ingabo z’u Rwanda, hanagarukwa ku miterere y’umutekano w’Akarere u Rwanda ruherereyemo.
Iryo tsinda ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, abarigize bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa.
Nyuma y’aho banasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, aho basobanuriwe byinshi ku bwitange bw’abasore n’inkumi bahaze ubuzima ngo babohore u Rwanda rwari mu kangaratete.
Nyuma y’aho banasuye Ishuri Rikuru rya Gusirikare i Nyakinama n’Ikigo giharanira Amahoro cya Musanze mu Karere ka Musanze, Ikigo cyitiriwe Dallaire cyita ku Bana n’Umutekano, ndetse n’Ikigo Rwanda Cooperation gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga.
Ubwo bakirwaga n’Umukuru w’Igihugu ku wa Gatandatu, abo bofisiye bari bagaragiwe n’Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair.




