Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa 21 Kanama 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho Abajyanama batandatu mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Abo ni Fulgence Dusabimana, Samuel Dusengiyumva, Flavia Gwiza, Christian Mugenzi Kajeneri, Marie Grace Nishimwe na  Jack Ngarambe.

Injeniyeri Fulgence Dusabimana, asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa Remezo guhera taliki ya 12 Kamena 2024.

Samuel Dusengiyumva na we asanzwe ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, umwanya yagiyeho guhera mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Christian Mugenzi Kajeneri ni impuguguke mu rwego rw’imari usanzwe ari Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, kimwe n’inzobere mu bijyanye n’imitunganyirize y’imijyi  Nishimwe Marie Grace.

Jack Ngarambe na Flavia Gwiza na bo ni impuguke mu bwubatsi no guhanga inyubako bazanye ibishya mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yashyizeho abo Bajyanama ashingiye ku  biteganywa n’Itegeko N° 22/2019 kuwa 29/07/2019 rigenga Umujyi wa Kigali, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 11.

Iyo ngingo ya 11 iteganya ko Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali igizwe n’Abajyanama barimo babiri bagizwe n’umugabo n’umugore baturuka muri buri Karere batorwa hakurikijwe itegeko ngenga rigenga amatora, na batanu bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze  wemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Iyo nshingo kandi ishimangira ko Iteka rya Perezida rishobora kongera cyangwa kugabanya umubare  w’Abajyanama bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa.

Abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali bitoramo Biro igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga, ndetse ingingo ya 12 y’iryo tegeko ishimangira ko nibura 30% by’abayigize bagomba kuba ari abagore.

Inshingano z’Abajyanama gufata zirimo ingamba z’iterambere ry’Umujyi wa Kigali n’uko zishyirwa mu bikorwa, gushyiraho ingengo y’imari y’Umujyi wa Kigali n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, gutegura gahunda y’ibikorwa y’Umujyi wa Kigali n’ ishyirwa mu bikorwa ryayo, guteza imbere ibikorwa remezo n’imiturire, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi.

Flavia Gwiza
Umujyanama Jack Ngarambe
 Umujyanama Nishimwe Marie Grace
Umujyanama Christian Mugenzi Kajeneri
Samuel Dusengiyumva
Dusabimana Fulgence
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
ntakirutimana alfred says:
Kanama 21, 2024 at 6:47 pm

nukuri umusaza abayitegereje abashoboye gusa dusengimana samwel we amaraho arashoboye kbs

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE