Perezida Kagame yashimiye Uhuru na Ruto basimburanye mu mahoro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye Perezida wa Kenya ucyuye igihe Uhuru Kenyatta na Perezida mushya William Samoei Ruto bahererekanyije ubuyobozi mu mahoro, abizeza ubutwererane buruseho n’u Rwanda. 

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, nyuma yo kwitabira umuhango w’irahira rya William Samoei Ruto watangiye inshingano nka Perezida wa gatanu wa Kenya. 

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Byari umunezero kwifatanya n’Abanyakenya n’abandi bayobozi bahuriye mu muhango wo kurahira no guhererekanya ubuyobozi hagati y’umuvandimwe wanjye William Ruto n’uwo asimbuye Perezida Uhuru Kenyatta. Abayobozi n’Abanyakenya mwishyuke ku bw’ihererekanyabubasha ribaye mu mahoro. Imbere, ubutwererane buzarushaho kwiyongera.”

Umuhango w’irahira rya William Ruto wabereye kuri Sitade ya Kasarani i Nairobi muri Kenya. 

Perezida Ruto amaze kurahira, yagejeje ijambo ku bitabiriye umuhango n’abawukurikiranye mu bitangazamakuru, aho yagize ati: “Uyu munsi uje ukurikira amatora yabaye mu mahoro nyuma y’ibihe byo kwiyamamaza byaranzwe n’ingorane…”

Yashimye imikorere ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse n’inzego z’ubutabera zagaragaje ubunyamwuga mu kugaragariza ukuri abataranyuzwe n’ibyavuye mu matora.

Yavuze ko Kenya yubatse amateka yo kuba ibaye inshuro ya kabiri, Abakuru b’Ibihugu bahererekanya ubuyobozi mu mahoro mu gihe hamaze kuba amatora ateganywa n’Itegeko Nshinga rya 2010 inshuro eshatu. 

Yakomoje ku kuba uru rugendo rubaye icyitegererezo cy’uburyo demokarasi ya Kenya imaze gukura ndetse n’inzego z’Igihugu zikaba zimaze kwiyubaka ku rwego rushimishije. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE