Perezida Kagame yashimiye Obasanjo mu nama ya AGRF2022

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 8, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahaye icyubahiro Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria akaba yari amaze n’imyaka 6 ayoboye Komite itegurira ibihembo abateza imbere uruhererekane rw’ibiribwa muri Afurika.

Yamushimiye kuba mu myaka irenga itandatu  amaze ayoboye iyo Komite yaragaragaje ubwitange n’umutima afitiye ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika.

Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Gatatu taliki ya 7 Nzeri 2022 mu Nama yiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF2022) ibaye ku nshuro ya 12, ubwo yitabiraga umuhango wo guha ibihembo abantu n’ibigo biteza imbere uruhererekane rw’ibiribwa muri Afurika.

Uyu muhango wiswe“Africa Food Prize” amaze igihe kinini ayoboye, wagize uruhare mu gutanga ibihembo byafashije abahinzi n’aborozi babigize umwuga kurushaho kunoza ibyo bakora binyuze mu bihembo bahawe byabongereye ubushobozi bwo kugera ku nzozi zabo.

Buri mwaka hatoranywa Ikigo cyangwa Umuryango bihabwa igihembo cy’amadolari y’Amerika 100,000, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 102 afasha ikigo cyahize ibindi mu guhanga udushya n’amahirwe ku bahinzi nyafurika.

Perezida Kagame yashimiye Obasanjo ko mu myaka itandatu ishize yubatse izina n’ubushobozi bw’icyo gihembo kimaze kumenyekana ku mugabane no mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: “Mu myaka itandatu ishize, wageze ku ntsinzi yo kuzamura izina n’umusaruro by’Igihembo mu ruhando mpuzamahanga. Ubwitange mu buzima bwawe mu iterambere ry’umugabane wacu ni intangarugero kuri twese, kandi turabashimira kandi turabaha icyubahiro uyu munsi.”

Igihembo cy’uyu mwaka cyatwawe na Eric Yirenkyi Danquah ukomoka muri Ghana, akaba impuguke mu gukurikirana uruhererekane rw’utunyangingo fatizo tw’ibihingwa (geneticist) akaba yashimiwe uruhare agira mu kubaka ikinyejana gishya cy’umutekano w’ibiribwa no guhanga amahirwe y’ubuhinzi bugezweho ku mugabane w’Afurika.

Eric Yirenkyi Danquah yashimiwe ubuhanga n’ubumenyi afite bwatumye hashingwa Ikigo cy’Afurika y’Iburengerazuba cyita ku kunoza no kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi (WACCI), ari na cyo kimaze kubaka izina rihambaye mu gutubura imbuto n’ingemwe biberanye n’ubutaka bw’Afurika.

Obasanjo yamushimiye uwo muhate n’umurava adahwema kugaragaza mu guhanga udushya kugira ngo Afurika izabashe kugera ku mutekano uhamye w’ibiribwa.

Ati: “Ni iby’icyubahiro gikomeye kuba tubashije gushimira no kugaragaza ibigwi bya Danquah. Ubuyobozi bwe mu guhanga udushya mu bijyanye n’utunyangingo fatizo bitanga amahirwe yo kuzagera ku mutekano w’ibiribwa no kunoza imirire muri Afurika bwagaragaje itandukaniro ry’uburyo igisekuru gishya cy’Afurika gikomeje guharanira kunoza uruhererekane rw’ibiribwa.”

Yavuze ko Danquah yabaye umuyoboro urubyiruko rwinshi rwigiraho kandi ruzakomeza kwigiraho no mu bihe bizaza.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 8, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE