Perezida Kagame yashimiye Dr. Motsepe na Infantino

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashimiye Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) Dr Patrice Motsepe, na Perezida w’Ihuriro ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino batumye ivugururwa rya Sitade Amahoro rishoboka ikaba iri ku rwego mpuzamahanga.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabiigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga ubwo we afatanyije na Dr. Motsepe gufungura ku mugaragaro iyo Sitade mu birori byitabiriwe n’abaturage ibihumbi n’ibihumbi baturutse mu bice binyuranye.

Ati “Mbere na mbere reka nshimira umuvandimwe Patrice Motsepe wa CAF hamwe n’undi muvandimwe, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uko ari babiri ni bo batumye twubaka igikorwa remezo cya siporo nk’iki. Bakoze byinshi mu gushyigikira u Rwanda n’ibindi bihugu by’Afurika kugira ngo hazamuke urwego rwa ruhago Nyafurika ku bibuga nk’ibi, abana b’Afurika babone aho bazamukira n’aho batoreza impano ikomeye dufite ku mugabane wacu.”

Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri, ibi bizatuma tuzamura impano nyinshi mu gihugu cyacu aho kuzikura hanze buri gihe. Abantu bazakomeza bajye aho bashaka kujya, ariko na hano hari icyo tuzaba tugezeho bitewe n’ibyo dushaka gukora. Mwese ndashaka kubashimira ku bw’uyu munsi, umunsi ukomeye ku Rwanda no ku mupira w’amaguru kandi tuzakora n’ibindi byiza kurushaho.”

Yakomeje avuga ko ubu nta rwitwazo rukwiye kubaho ku bakiri bato mu birebana no kuzamura impano. Ati: “Tugomba gukora cyane, tugomba gukora neza, ku buryo tubarwa mu beza ku Mugabane wacu. Mbifurije umugoroba mwiza.”

Perezida wa CAF Dr. Motsepe, na we yishimiye gutaha Sitade Amahoro anashimira imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame, idahwema kwimakaza iterambere rya siporo muri rusange.

Dr Motsepe yagize ati: “Muraho Kigali, muraho Kigali! Iyi ni imwe muri Sitade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk’Abanyarwanda, twe nk’Abanyafurika dukwiye guterwa ishema na yo, tugashimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye Sitade nk’iyi.”

Yunzemo ati: “Ubutaha ninza hano ndashaka kureba ikipe y’u Rwanda ikina n’ikipe nziza zo ku Mugabane w’Afurika. Reka nsoze mvuga ko ukurikije impano zihari n’uburyo bwo kuzamura impano rwose u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzaba imwe mu makipe meza ku Mugabane wa Afurika. Ni umunsi w’umunezero, ibindi byinshi biri imbere bidusanga.”

Iyi sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, iheruka kwemerwa na CAF nk’ikibuga gifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanya y’amarushanwa atandukanye arimo n’aya FIFA.

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE