Perezida Kagame yashimiye IPU yahurije abasaga 1000 mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje uburyo yashimishijwe no kwifatanya n’abasaga 1000 baturutse mu bihugu bikabakaba 150 bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ibaye ku nshuro ya 145 (IPU145).
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Ukwakira 2022, ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyo nama yitabiriwe n’abarimo abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko basaga 60.
Perezida Kagame yagize ati: “Mwese mbahaye ikaze kandi ndashima abateguye iyi nama bahisemo ko igihugu cyacu ari cyo kiyakira.”
Yakomeje agaragaza ko impamvu nyamukuru ituma Inteko Zishinga Amategeko zibaho ku Isi ari ukugira ngo zirinde inyungu z’abaturage, ahamya ko iyo ntego itagerwaho hatabayeho uruhare rufatika rw’abagore cyane cyane mu nzego z’ubuyobozi.
Aha ni ho yashingiye avuga ati: “Nubwo hari ibifatika byagezweho, ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo bukomeje kwiyongera. Gushyiraho ibipimo biduteza intambwe ituganisha ku kuringaniza uko duhagarariwe, ariko ntibikemura ibibazo byose by’ubusumbane mu Nteko Zishinga Amategeko, ndetse no muri sosiyete yacu muri rusange.”
Yakomeje avuga ko uburinganire bugerwaho mu buryo busesuye iyo abantu bamaze kumenya igikwiye n’ikidakwiye kuri buri wese, aho yaba ari hose.

Yakomeje agira ati: “Abagore ni inkingi ya mwamba y’imiryango ifite ubudahangarwa kandi itekanye. Dukeneye gushyiraho amategeko na Politiki, hibandwa ku ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse n’umusaruro bitanga.”
Uruhare rw’abagore mu iterambere ry’u Rwanda
Perezida Kagame yashimye uruhare rw’abagore mu rugendo rw’iterambere ry’Igihugu, ahereye ku buryo bagize uruhare ntagereranywa mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje avuga ko abagore kugeza n’ubu bakiri umusingi ukomeye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, aho benshi bagira uruhare mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bice binyuranye by’Umugabane w’Afurika n’ahandi.
Yashimangiye ko buri gihugu gifite inkuru itandukanye bitewe n’amateka ndetse n’umuco wacyo ku buryo kubona ibisubizo byihuse bisa nk’ibidashoboka, ariko ashimangira ko hari ikintu kimwe cy’ingenzi kidashobora kwirengagizwa.
Ati: “Kurwanya ubusumbane bw’abagore n’abagabo ni inshingano zisangiwe, kandi abagabo bafite bagomba kuvuga, ntibabe indorerezi gusa. Ibyo ni ingenzi by’umwihariko mu kurwanya imyumvire ya bamwe mu bagabo, bakomeza kwizirikaho imyumvire ishaje.”
Umukuru w’Igihugu yaboneyeho kugaragaza akamaro k’Inteko Zinginga Amategeko mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ati: “Guhakana no gupfobya Jenoside bikomeje gukaza umuvuduko mu kuba imbogamizi ku mahoro n’umutekano, ku Isi yose. Ku ruhande rumwe imbuga nkoranyambaga zibigiramo uruhare, ariko ukuri guhari ni uko amagambo y’urwango n’inkuru z’ibinyoma byahozeho kuva kera.”
Yavuze ko ubufatanye bw’Inteko Zishinga Amategeko bukenewe cyane kugira ngo zihuze imbaraga mu guhangana n’izo mbogamizi hafatwa ingamba z’ibihano ku buryo bwose bwo gutesha ikiremwa muntu agaciro n’ivanguramoko bikimunga sosiyete zibarizwa mu bice binyuranye by’Isi.
Yavuze ko mu gihe hatabayeho ubwo bufatanye bigoye kuba Igihugu kimwe ubwacyo cyagera ku ntego yifuzwa cyangwa cyanagira icyo kigeraho kuko byagaragaye ko iyo igice kimwe cy’Isi gihuye n’ibibazo, n’ibindi byumva ingaruka ziremereye zacyo.











































