Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda basigiye UCI urwibutso

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye Abanyarwanda bagaragaje ubwitange mu gushyigikira imigendekere myiza ya Shampiyona y’Isi y’Amagare imaze igihe kirenga icyumweru ibera i Kigali.
Yashimiye kandi Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) David Lappartient n’itsinda rimugaragiye, ndetse n’inzego z’umutekano zafashije mu gutuma Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amagare rya 2025 risiga urwibutso rutazibagirana.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nzeri, nyuma y’uko Tadej Pogačar yegukanye umudali wa zahabu mu irushanwa rya nyuma, Perezida Kagame yagaragaje uburyo u Rwanda rutewe ishema n’umusaruro wa UCI i Kigali.
Yagize ati: “U Rwanda rutewe ishema no kuba rwakiriye iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare ya UCI. Ndashimira abakinnyi bose bahatanye mu bice binyuranye by’Umurwa Mukuru wacu ibyo bagezeho no kwihangana bagaragaje.
Mbikuye ku mutima ndashimira inshuti yanjye David Lappartient, itsinda rya UCI, abafatanyabikorwa bacu, inzego z’umutekano n’abaturage b’u Rwanda bagaragaje ubushake n’ubwitange byatumye iri siganwa riba iritazibagirana.”
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka iri siganwa ribereye mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika by’umwihariko, abakinnyi baryitabiriye baturutse imihanda yose ndetse n’abaje babaherekeje, bagaragaje ko batunguwe n’uburyo basanze hari Igihugu cy’Afurika cyigaragaje neza kurusha bimwe mu bihugu by’i Burayi.
Guhera ku wa 20 kugeza ku wa 28 Nzeri, byari ibirori by’amagare mu Mujyi wa Kigali wari umaze igihe kinini mu myiteguro itarakozwe mu mihanda yakiriye amasiganwa gusa, ahubwo yageze no kuri buri muturage w’Umujyi wa Kigali.
Abenshi mu bakozi batanze igihe cyabo ubudasiba bajya gufana amagare, abandi bakorera mu rugo kugira ngo batabangamira imigendekere myiza y’iryo siganwa.
Iyi shampiyona yabaye igihamya kuri benshi batabyizeraga ko Afurika ifite ibyiza byinshi, ubushobozi n’ikibuga kibereye kwakira ibirori bikomeye ku rwego mpuzamahanga birimo n’isiganwa ry’amagare.
Isiganwa ryatangiranye n’amasiganwa n’igihe kuri buri mukinnyi ku giti cye yakomezanyije n’amasiganwa ya rusange yasojwe n’ay’abagabo yakorewe ku bilometero 267,5 byarimo ahaterera hangana na kilometero 5,475.
Impuguke mu by’umukino w’amagare zigaragaza ko guhatana mu mihanda y’Umujyi wa Kigali byasabaga kwihangana, ubuhanga n’imbaraga zo guterera ahantu hasaba icyuya cyinshi.
Imibare itangwa na UCI igaragaza ko abafana bagera kuri miliyoni ari bo barebeye ku muhanda iri siganwa.
Isiganwa ryabaga ku nshuro ya 98, risize Perezida Paul Kagame ahawe umudali w’indashyikirwa kubera uruhare runini yagize ngo ribere bwa mbere ku mugabane wa Afurika.
Biteganyijwe ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026 izabera mu Mujyi wa Montréal muri Canada guhera tariki ya 20 kugeza ku ya 27 Nzeri







