Perezida Kagame yashimiye Abakuru b’ibihugu byamwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye Abakuru b’ibihugu bitandukanye bamwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano ze.

Perezida Kagame yashimiye ibihugu birimo u Buhinde, Hungary, Mauritania, Nicaragua, u Burusiya, Singapore ndetse na Perezida wa FIFA, bamwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano zo gukomeza kuyobora u Rwanda umwanya aherutse gutorerwa.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari urwa Twitter, yagize ati “Twizeye kwagura ubufatanye bufite intego zihuriweho.”

Mu matora aherutse y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yatsinze amatora ku majwi 99.18% ahigitse Dr Frank Habineza wa Green Party wagize 0.50% naho Mpayimana Philippe wiyamamazaga nk’umukandida Perezida wigenga yagize 0.32%.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE