Perezida Kagame yashimiwe mu gitaramo Inkuru ya 30

Byari bishyushye muri BK Arena, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe, mu gitaramo Inkuru ya 30 cy’Itorero Inyamibwa AERG (Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi) cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu biganjemo urubyiruko.
Perezida wa Repurubulika y’u Rwanda Paul Kagame, witabiriye aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame, yashimiwe muri iki gitaramo nk’uwayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse akaba akomeje kuba ku ruhembe rwo kuruteza imbere.
Umushyushyarugamba Lion Imanzi wari uyoboye icyo gitaramo, yasabye ibihumbi by’abacyitabiriye gushimira Perezida Kagame mu buryo bw’umwihariko.
Ati: “Inkuru ya 30 ntabwo yari kuba yuzuye iyo, umubyeyi [Paul Kagame] wagize uruhare kugira ngo uru rugendo rube rugezweho, aba adahari.”
Nanone kandi bamwe mu banyamuryango ba AERG bashimiye ingabo za RPF Inkotanyi zazuye u Rwanda zigaca ubuhunzi, Abanyarwanda bose bakongera kugira uburenganzira busesuye ku gihugu cyabo.
Itorero Inyamibwa AERG, ryasusurukije abitabiriye mu bihangano bitandukanye byasubije mu mateka abitabiriye, bongera gusogongera ku mateka y’urugendo rwo gusenyuka k’ubumwe bw’Abanyarwanda n’uko rwongeye gusigasirwa.
Mu mateka yabarwaga mu buryo bwumvikana kandi bugaruka ku bihamya bifatika, hakomojwe ku nkuru y’amateka yaranze u Rwanda kuva mbere y’ubukoloni, uko Abanyarwanda bahoze bunze ubumwe n’uko baje gucibwamo ibice.
Hagarutswe ku myaka irenga 65 ishize hari bamwe mu Banyarwanda bameneshejwe mu gihugu cyabo, imibereho yo mu buhungiro n’uko hateguriwe urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

By’umwihariko, hanagarutswe ku rugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, uko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yongeye kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nk’umusingi w’iterambere ry’Igihugu.
Icyashimishije benshi n’uburyo mu bavugaga amateka higanemo abakiri urubyiruko rwishimira ko mu myaka 30 ishize Igihugu cyaranzwe n’amahoro, umutekano n’imiyoboborere izira inzangano n’amacakubiri.
Abitabiriye iki gitaramo bishimiye uburyo cyari giteguranywe ubuhanga n’ubushishozi, ku buryo abari bahari bose batanyuzwe n’ibihangano gusa ahubwo banongeye gusogongera ku mateka akomeye, umuco n’indangagaciro bituma u Rwanda ruba umwihariko ku Isi yose.
Umuhuzabikorwa wa AERG ku Rwego rw’Igihugu, Mudahemuka Audace, yasobanuye ko uretse kugaruka ku mateka, Inkuru ya 30 ari igitaramo cyo kwishimira ibyo u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 30 ishize.
Ati: “Ni igitaramo kandi kigamije kudufasha gushimira Inkotanyi zafashe iya mbere zigatera intambwe nziza yo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.”





