Perezida Kagame yashenguwe n’abantu 127 bishwe n’ibiza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu taliki ya 03 Gicurasi 2023.
Imibare ya nyuma igaragaza ko abantu bahitanywe n’ibyo biza bagera ku 127 mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyagururu n’Amajyepfo.
Yagize ati: “Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye.”
Perezida Kagame yavuze ko abantu babuze ubuzima bishwe n’inkangu n’imyuzure, ibikorwa by’ubutabazi bikaba bikomeje mu Turere twa Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Musanze na Nyamagabe.
Haribandwa cyane ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa.
Yakomeje agira ati: “Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.”
Yijeje kandi ko urwego rwihariye rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi ruri gukurikiranira hafi ibikorwa byose bijyanye no gufasha no gutabara abaturage.
Inzego bireba zirakomeza gukorana n’Uturere mu gukora ibyo bikorwa by’ubutabazi byose bikenewe.
Umukuru w’Igihugu yaboneyeho gushima abaturage bari mu duce twibasiwe ku bufatanye bagaragaje,ati: “Turakora ibishoboka kugira ngo tubungabunge ubuzima.”
Guverinoma y’u Rwanda muri rusange yagaragaje uburyo yashegeshwe n’iyi nkuru y’inshamugongo yabyutse yumvikana mu matwi y’Abanyarwanda n’abatuye Isi yose.
