Perezida Kagame yashakiye Zimbabwe abayishoyemo asaga miliyari 856 Frw

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ategerezanyijwe ubwuzu muri Repubulika ya Zimbabwe mu mpera z’uku kwezi, aho bivugwa ko azaba agiye gutaha umushinga wa mililiyoni zisaga 800 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 856 z’amafaranga y’u Rwanda, yashakiye abashoramari.
Byemejwe na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Dambudzo Mnangagwa, mu ijambo yagejeje ku bihumbi byitabiriye ibirori byateguwe n’ishyaka Zanu PF riri ku butegetsi, aho yashimangiye ko Perezida Kagame azaba umushyitsi w’icyubahiro mu muhango wo gutaha uwo mushinga wo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu cyaro.
Perezida Mnangagwa yashimangiye ko uwo mushinga wo kugeza amashanyarazi mu cyaro waje ugwa mu ntege gahunda y’Igihugu yo kongera amajyambere mu cyaro, ukaba na kimwe mu bisubizo bikemura ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato.
Yakomeje ashimangira ko uyu mushinga uziba icyuho mu rugendo rw’iterambere rwatangiwe na Guverinoma ifite icyerekezo cyo kugeza ku baturage imibereho ijyanye n’igihe bifashisha ikoranabuhanga, bafite ingufu zitangiza ibidukikije, bafite amazi meza n’uturima tw’igikoni tubafasha kurwanya imirire mibi.
Yagize ati: “Dufite umushinga mushya ubageraho mu mpera z’uku kwezi. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, azadusura ku bw’iyo mpamvu. Ibi bibaye nyuma y’aho mvuganye na we nti muvandimwe wanjye, Igihugu cyacu kiri mu bihano ariko dufite gahunda yo guharanira ko buri muturage abona umuriro w’amashanyarazi aho yaba ari hose.
Perezida Kagame ni bwo yavuganaga n’inshuti ze atuzanira miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika. Ni muri urwo rwego, icyo ari cyo gikorwa remezo azaza gutaha.”
Perezida Mnangagwa n’umunezero mwinshi, yavuze ko mu gihe gito kiri imbere buri muturage wese azaba yagejejweho umuriro w’amashanyarazi aho yaba ari hose mu gihugu.
Iyo gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose, ihuye n’iyo u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa mu ntego rwihaye yo kuba rwacaniye abaturage bose bitarenze mu mwaka wa 2024.
Perezida Mnangagwa yakomeje agira ati: “Iyo ugiye mu Rwanda ukareba ibyo Perezida Kagame yakoze mu bice by’icyaro, usanga biteguye neza, biri kuri gahunda. Muri icyo gihugu bakorera hamwe, barangajwe imbere na Guverinoama. Bityo, nta muryango n’umwe usigara inyuma kubera ko buri rugo rufashwa kwikura mu bukene.”
Perezida Mnangagwa yakomeje ashimangira ko hari n’umushinga wo kwagura uruganda rw’amashanyarazi akomoka ku mashyuza rwa Hangwe, na wo witezweho kongerera imbaraga ubushobozi bw’ingufu ziri mu gihugu hakemurwa ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato.
Agace ka Chiredzi Perezida Mnangagwa, yasuye ni ko kaje imbere mu kumutora mu mwaka wa 2018, binatuma imibare y’amamutoye irushaho gutumbagira yegukana intsinzi none ubu akaba ayoboye Zimbabwe mu myaka ikabakaba itanu.
Byitezwe ko mu mwaka utaha, abaturage ba Zimbabwe bazongera gutora Umukuru w’Igihugu uzabayobora mu yindi myaka itanu iri imbere.
Perezida Mnangagwa afite icyizere ko mu bihe bya vuba Zimbabwe izaba yasezereye burundu ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi usanga cyibasiye ibihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Amajyepfo.
Abaturage na bo bavuga ko bishimira kubona Umukuru w’Igihugu cyabo akomeje guharanira impinduka zibaganisha ku iterambere rirambye, muri icyo gihugu imibare yerekana ko hejuru ya 70% bakibarizwa munsi y’umurongo w’ubukene.