Perezida Kagame yasezeye kuri Amb. wa Tanzania urimo gusoza imirimo ye

Perezida Paul Kagame yasezeye kuri Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Maj Gen Ramson Godwin Mwaisaka, urimo gusoza imirimo ye yo guhagararira iki gihugu mu Rwanda.
Ni amakuru yatangajwe Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2025 n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu itangazo ryanyujijwe kuri X.
Ni itangazo ryagiraga riti “Kuri iki gicamunsi mu Urugwiro Village, Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Maj Gen Ramson Godwin Mwaisaka, ubwo yari arangije urugendo rwe rwo guhagararira iki gihugu mu Rwanda.”
Umukuru w’Igihugu yakiriye uyu mu dipolomate nyuma y’uko na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe aherutse kumwakira umushimira ku ruhare rukomeye yagize mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Muri Mata 2022, ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemereraga Amb Maj Gen Ramson Godwin Mwaisaka guhagararira Tanzania mu Rwanda yari asimbuye Ambasaderi Ernest Jumbe Mangu wari amabasaderi kuva mu 2018.
Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, tariki 12 Mutarama 2024, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.
Muri Kanama ya 2021 ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiriraga uruzinduko rwe mu Rwanda, hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.
