Perezida Kagame yasabye Kiliziya kurangwa n’ubumuntu bukiza Afurika

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 2, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi ba Kiliziya Gatolika muri Afurika kugira uruhare rufatika mu gukomeza kwimakaza icyiza cy’ubumuntu, hagamijwe kwimakaza amahoro, ubumwe n’iterambere.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama 2025, ubwo yakiraga abayobozi ba Kiliziya bari mu  Ihuriro ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Afurika na Madagasikari bitabiriye inama ya 20 y’iryo huriro i Kigali (SECAM).

Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda rufite amateka akomeye, atanga isomo rikomeye ku Isi yose, ariko by’umwihariko ku bayobozi, harimo n’aba Kiliziya.

Yagize ati. “U Rwanda rugaragaza icyarushijeho kuba kibi n’icyiza cy’ubumuntu nk’ukwibutsa ko abahawe inshingano, haba mu nzego za Leta cyangwa Kiliziya, bagomba gukoresha ibyiza by’ubumuntu”.

Perezida Kagame yagaragaje ko mu bihe byashize, abayobozi b’amadini bamwe bagize uruhare mu gutera cyangwa kudahagarika ibyabaye bibi, ariko ko bitagomba kuba inzitizi yo kwanga guharanira impinduka nziza.

Ati: “Gutsindwa kwabayeho hambere, ariko abantu beza ntibemera guheranwa n’amateka mabi:”

Yibukije Kiliziya ko gukomeza kuba umuyoboro w’icyizere, ubwiyunge n’amahoro ari ingenzi mu iterambere ry’Abanyafurika.

Yakomeje asaba ko abayobora Kiliziya baharanira kuba igisubizo, by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika ugikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye birimo amacakubiri, ubukene, n’ihungabana ry’ubukungu.

Ati: “Tugomba kwiga amateka yacu, tugakorera hamwe, kandi tugategura ahazaza harangwa n’icyizere, ubwiyunge n’amahoro, bitari mu Rwanda gusa, ahubwo no ku mugabane wacu wose.”

Iyi nama yatangiye ku mugaragaro ku wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2025, itangirana na Misa yo kuyifungura yabereye kuri Paruwasi Regina Pacis Remera, muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Nyuma ya Misa, ibiganiro byakomereje muri Kigali Convention Center, ahateraniye Abakardinali 13, Abasenyeri 100, abapadiri barenga 70 n’Abalayiki, muri rusange bose bakaba barenga 200.

Biteganyijwe ko iyi nama initabirwa n’urubyiruko rurenga 20 000 izanatorerwamo Komite y’Ubuyobozi bushya bwa SECAM.

Inama izasorezwa i Kibeho, tariki ya 3 Kanama 2025, ahazaturirwa Igitambo cya Misa.

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Kiliziya Gatulika bitabiriye inama ya SECAM i Kigali
Perezida Kagame yibikije abayobora Kiliziya muri Afurika ko ubumuntu bwiza ari ubuteza imbere abaturage
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 2, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE