Perezida Kagame yasabye abayobozi gusimbuza amagambo gusa ibikorwa

“[…] ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda, ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko, ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro, ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite…”
Ayo ni amagambo buri muyobozi uhawe umwanya muri Guverinoma asaba gusubiramo afashe ku idarapo rya Repubulika y’u Rwanda nk’indahiro yemeza ko yumva neza inshingano akwiye gukora, ariko hari ubwo bamwe bagwa mu makosa ahabanye by’ihabya cyane n’iyo ndahiro.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yongeye kwibutsa abayobozi bose kureka amagambo ahubwo bagakorera Abanyarwanda nk’uko babyemeye bakanabirahirira, bizeza gukorana umurava.
Yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Musabyimana Jean Claude warahiriye izo nshingano nshya kuri uyu wa Gatanu taliki ya 11 Ugushyingo 2022.
Nyuma yo kwakira indahiro ya Musabyimana, Perezida Kagame yagize ati: “Abaminisitiri rero n’abandi bayobozi, ibyo bashinzwe ni ugukorera abandi Banyarwanda, ni ugukorera Igihugu bitari mu magambo gusa, ngira ngo ahenshi bikwiye kuba bishingira ku bikorwa. No mu ndahiro ubwayo amaze kutugezaho birasobanutse icyo abantu bashinzwe, abantu wenda bashobora guhitamo gusa kutabyuzuza nk’uko bikwiye bakikorera ibyabo, icyo ni ikindi kibazo.”
Yakomeje agaragaza icyizere afitiye Minisitiri Musabyimana yemeza ko azumva kandi ko yiteguye kuzuzuza.
Yakomeje agira ati: “Naho ibindi ni ugukorera abaturage cyane cyane muri iyi Minisiteri agiye kuyobora. Nta majyambere igihugu bidashingiye ku baturage, ibibagezwaho cyangwa se ibikorwa n’ibitekerezo na bo ubwabo bahaguruka bakagiramo uruhare. Ndizera ko rero inzira tumazemo Igihe yumvikana kuri buri wese ku bashinzwe imirimo itandukanye.”
Yakomeje yizeza ubufatanye n’imikoranire ya hafi Minisitiri muri izo nshingano zo kuba Minisitiri agiye gukora bwa mbere n’ubwo asanzwe akora mu yindi myanya y’ubuyobozi, aboneraho kumusaba gukorana bya hafi kandi neza n’abari mu zindi nzego z’ubuyobozi.
Yaboneyeho gusaba buri wese gukomeza guharanira kugera ku cyerekezo cy’Igihugu kuko yizera ko abari mu myanya y’ubuyobozi bose basobanukiwe n’aho u Rwanda ruva ndetse n’aho rwerekeza.
Musabyimana yagizwe Minisitiri muri MINALOC mu gihe yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
Mbere yo gukora izo nshingano Musabyimana yabaye Umunyamabanga Uhoraho mu yahoze ari Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF).
Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 15 nk’umwarimu n’Umuyobozi mu Nzego bwite za Leta.
Mu mwaka wa 2016 n’uwa 2017, Musabyimana yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, asimburwa na Gatabazi Jean marie Vianney na we yagarutse gusimbura muri Guverinoma. Yanayoboye Akarere ka Musanze ndetse anakabera Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.