Perezida Kagame yasabye abashoramari kugenzurira Afurika mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yamenyesheje abashoramari mu rwego rw’ingufu ko Afurika idafite ingorane nyinshi mu ishoramari zirenze izo ku yindi migabane, abashishikariza kuzaza kugenzurira mu Rwanda ibyo bakungukira mu gutinyuka iri soko ritanga amahirwe menshi utasanga ahandi.
Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Gatatu taliki ya 12 Mata, mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Ngufu z’Amashanyarazi yiswe Columbia Energy Global Summit.
Perezida Kagame yatangaje ko Umugabane w’Afurika utekanye ku bashaka kuwushoramo imari kurenza ibindi bice by’Isi, agaragaza ko kandi imiyoborere myiza no kugira icyerekezo gihamye ari bimwe mu bintu by’ingenzi byafashije u Rwanda gukemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi cyugarije byinshi mu bihugu by’Afurika.
Yagize ati: “Ndagira ngo mbahamirize ko Afurika idafite imbogamizi nyinshi mu ishoramari kurusha ibindi bice by’Isi. Nimuza mu Rwanda muzamenya ibyo mwakwitega. Ntekereza ko uru ari urufunguzo rw’iterambere rirambye kuri buri gihugu.”
Yakomeje agira ati: “Twabonye inyungu z’umutekano, kugirirwa icyizere ndetse n’igenamigambi rizamo ni ingenzi. Bisaba imiyoborere myiza, kugira Leta igendera ku mategeko, bisaba igenamigambi mu buryo nyabwo. Igenamigambi ni ngombwa muri buri rwego rw’imibereho yacu, noneho wagera ku bijyanye n’ingufu bigasaba kubikora ku buryo bufatika.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu byinshi bitaba biri mu bushobozi bw’umuntu kubigenzura, ari na yo mpamvu imbaraga zishyirwa mu iteganyabikorwa n’ubufatanye n’amahanga.
Perezida Kagame avuga ko ku muntu wese ushobora kugera mu Rwanda ashobora kumenya icyerekezo cy’igihugu kandi akanizera ko ibyavuzwe bizagerwaho binyuze mu biganiro bitandukanye bigaragaza icyerekezo cy’igihugu kandi buri wese akaba yabigiramo uruhare.
Agaragaza ko ibyo ari urufunguzo rw’intsinzi, ati: “Iyo uje mu Rwanda ushobora kumenya ibyo twifuza kugeraho, tugira ibiganiro ku buryo ushobora kwizera ko imvugo izaba ingiro.“
Mu kiganiro yatanze ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Politiki y’Ingufu ku Isi (CGEP) Matt Harris, Perezida Kagame yanagarutse ku buryo Umugabane w’Afurika ukeneye ingufu z’amashanyarazi mbere y’ibindi byose kugira ngo ibihugu bibashe kuva ku bukungu buciriritse bigere kubwateye imbere.




