Perezida Kagame yasabye abagize Guverinoma kuzirikana iterambere ry’umuturage

Perezida Kagame yasabye abagize Guverinoma n’abandi bitabiriye umwiherero guhora bazirikana iterambere ry’umuturage.
Ni ingingo yagarutseho ubwo hasozwaga umwiherero w’abagize Guverinoma wari umaze iminsi ibiri ubera ku Intare Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Ni umwiherero waganiriwemo ingamba zitandukanye zigamije iterambere rirambye, biturutse ku gukorera hamwe.
Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bugaragaza ko Perezida Kagame yasabye abayobozi kugira ibakwe ryo gushyira imbere abaturage mu byo bakora byose, bagamije gufasha igihugu kugera ku ntego cyihaye.
Intego y’uyu mwiherero watangiye ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe, ni ukurebera hamwe uko aba bayobozi barushaho kugira uruhare muri gahunda zigamije kugera ku ntego u Rwanda rwihaye mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ni mu gihe kandi u Rwanda rushaka kuba igihugu gifite amikoro aringaniye mu 2035 ndetse n’igihugu gikize mu 2050.






