Perezida Kagame yanyuzwe no guhamagarwa na Perezida wa UAE amwifuriza ishya n’ihirwe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yanyuzwe no guhamagarwa kuri telefoni na Perezida wa UAE Sheikh Mohamed Bin Zayed wamwifurije ishya n’ihirwe nyuma yo kwegukana intsinzi yo kuyobora u Rwanda.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuze ko ari iby’agacoro kuvugana n’inshuti akaba n’umuvandimwe we Sheikh Mohamed Bin Zayed.
Ati: “Namushimiye ko yanyifurije ibyiza. U Rwanda ruracyiyemeje gukomeza kwimakaza ubutwererane butanga umusaruro na UAE kandi niteguye kurushaho kongerera imbaraga mu nsego z’ubufatanye hagati y’ibihugu byacu n’abaturage bacu.”
Perezida wa UAE aje yiyongera ku bandi bayobozi batandukanye ku Isi bakomeje kwifuriza ishya n’ihirwe Perezida Kagame nyuma yo gutsindira kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.
Mu matora yabaye ku ya 14 no ku ya 15 Nyakanga, Perezida yegukanye intsinzi n’amajwi 99.18%, mu gihe abo bari bahanganye babiri basangiye amajwi 0.82%.
U Rwanda na UAE bifitanye umubano ukomeje kwiyongera, ndetse mu bihe bitandukanye ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere ishoramari hagati yabyo, ajyanye n’umutekano no kurwanya iterabwoba.
By’umwihariko, Leta y’u Rwanda yagaragaje ubushake bwo gukorana na UAE mu guteza imbere ikoranabuhanga ryifashishwa mu isanzure.
U Rwanda na UAE bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bwubahane na dipolomasi igamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.