Perezida Kagame yakuyeho amafaranga yakwaga kuri serivisi zirenga 10

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakuyeho amafaranga yakwaga kuri serivisi 10 zitangwa n’Inzego z’ibanze, zirimo ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo, icyangombwa cyo kubaka mu cyaro ndetse n’icyemezo cy’uko umuntu ariho cyangwa yitabye Imana.
Ni icyemezo kiri mu Iteka rya Perezida n° 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 5 Ukuboza 2023.
Serivisi zisonewe amahoro ni serivisi y’ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo utimukanwa, icyemezo cy’umutungo w’ubutaka gitangwa na komite y’ubutaka, icyemezo cy’iyandikishwa ry’ubutaka, icyemezo cyo gusana inyubako, icyemezo cyo kuvugurura inyubako, icyemezo cyo kubaka uruzitiro n’uruhushya rwo kubaka mu mudugudu w’icyaro.
Haza kandi kubona icyemezo cy’uko umuntu akiriho, icyemezo cy’uko umuntu yapfuye, uruhushya rwo gutwika amakara, amatafari n’amategura, uruhushya rwo gusarura ishyamba, n’icyemezo cy’ubwishingire bw’umuntu.
Icyakora, isonerwa ry’amahoro kuri serivisi n’ibyemezo bivugwa mu gika cy’ingingo ya 26 y’Iteka rya Perezida, ntirivanaho ko bigomba gusabwa mu nzego zibifitiye ububasha mbere yo gukoreshwa icyo bigenewe.
Iki cyemezo gikuyeho icyateganyaga ko uwifuza kugira icyo akora ku mutungo utimukanwa ku mpamvu iyo ari yo yose yishyura amahoro angana na 20,000 by’amafaranga y’u Rwanda hatitawe ku ngano y’umutungo.
Ku birebana no gutura mu byaro, gusaba icyangombwa cyo kubaka no gupimisha ikibanza byasabaga kwishyura amafaranga y’u Rwanda 5,000 nk’uko biteganywa n’Iteka rya Perezida ryo mu 2012.
Icyemezo cy’uko umuntu akiraho cyangwa atakiriho cyishyurwaga amafaranga y’u Rwanda 1,200 mu gihe icyangombwa cyo kuvugurura inyubako cyangwa kubaka uruzitiro kikaba na cyo cyishyurwaga amafaranga y’u Rwanda 5,000 mu Mujyi wa Kigali na 1,200 ahandi hose mu Gihugu.
Ku birebana n’ibyemezo bisaba gucana amakara, kubumba amatafari ndetse n’amategura, byagendanaga na serivisi zitangwa ku butaka.
Ku rundi ruhande, nanone Iteka rya Perezida rishya ryakuyeho amahoro kuri parikingi rusange yakwa ku bwoko bumwe bw’ibinyabiziga n’amato.
Ibyo binyabiziga n’amato birimo ibya Leta, iby’ibigo n’iby’imishinga bya Leta bifite ibyapa bibiranga, ibinyabiziga cyangwa amato by’Ambasade, iby’imiryango mpuzamahanga ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye n’iby’indi miryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano yihariye na Leta y’u Rwanda ndetse n’ibyihariye byagenewe abafite ubumuga.
Ingingo ya 28 iteganya ko Inama Njyanama y’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage ishobora, mu gihe igena ibipimo by’amahoro, kuvaniraho abatishoboye amahoro y’ibirarane batashoboye kwishyura mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye, iyo babisabye.
Umuntu usaba kuvanirwaho amahoro [mu byiciro by’amahoro adasonewe] atashoboye kwishyura mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye yandikira umuyobozi w’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage agaragaza impamvu zifatika.
Iyo Umuyobozi wandikiwe asanze ubusabe bufite ishingiro, akorera raporo Inama Njyanama y’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage kugira ngo ibifateho icyemezo.
Soma Iteka ryose hano:
Uwizeyimana Ange says:
Ukuboza 7, 2023 at 6:56 amNyakubahwa mubyeyi dukunda wakoze cyane rwose 🙠Uwiteka azaguhe kuramba ndetse no kuzagira iherezo ryiza ðŸ™ðŸ’“💓💓💓💓💓💓🇷🇼💯
Vincent says:
Ukuboza 7, 2023 at 1:03 pmImana ikomeze imukomeze akomeze atugeze kubyiza. Umubyeyi wacu turamukunda.
Niyorugira innocent says:
Ukuboza 7, 2023 at 7:05 amNibyagaciro gakomeye cyane
Gose kuba twakuriweho ayo mafaranga yishyurwaga mwizo serviceðŸ™
Turashima ubuyobozi bwiza dufite bureberera Inyungu zabaturage ðŸ‘ðŸ™ðŸ™
Uwamahoro Jacqueline says:
Ukuboza 7, 2023 at 7:26 amNyakubahwa Perezida wa Repebulika y,Urwanda turamushimiye
Twongeye kumusaba kudukuriraho amande aciibwa abaganga muri gahunda yo kongeresha agaciro licence zabo.
Anonymous says:
Ukuboza 7, 2023 at 8:15 amYegope
Paul nkurikiyimana says:
Ukuboza 7, 2023 at 9:14 amUbwo Ari iriya ntwari yacu yabyivugiye ubwo byatunganye kbsa! Iyo mu ijuru imuhaze kuramba kdi imuhaze amahoro arambye!
Twibanire Jean Baptiste says:
Ukuboza 7, 2023 at 7:26 amUmuyibozi wacu aratureberera yabonyeko bikwuye ,turamushimiye cyane rwose ,tumurinyuma ntakabuza
Irambona Jacques says:
Ukuboza 7, 2023 at 8:55 amMubyukuri umubyeyi mwiza iteka ahora ari mwiza, tunejejwe nibyo mwadukoreye ibi byatumaga benshi bahagarika umutima none ubu bikuweho, Imana ikomeze iguhaze uburame nuko ntacyo mfite ngo nkibahe gusa mbasabiye ikiruta ibindi byose Imana izaguhe ijuru ndakwikundira Bwana Nyakubahwa President wa Republic y u Rwanda.
Faida Jean Claude says:
Ukuboza 7, 2023 at 9:04 amUmubyeyi wacu arakoze kubwo kuturebera ibigoye abanyarwanda akabishakira ibisubizo
Tumurinyuma rwose Imana imuhaze uburame yo yamuduhaye.
Cishahayo Evangeliste says:
Ukuboza 7, 2023 at 9:10 amMubyeyi wacu tubashimiye uburyo mutwitaho
Cishahayo Evangeliste says:
Ukuboza 7, 2023 at 9:10 amMubyeyi wacu tubashimiye uburyo mutwitaho
Dusengimana jean Damascene says:
Ukuboza 7, 2023 at 9:22 amUmuyobozi wacu tumuri inyuma nakomere cyane.
Nkundabagenzi Silas says:
Ukuboza 7, 2023 at 9:33 amMurakoze nyakubahwa President wacu 🇷🇼 tugushimiye tubikuye ku mutima ukuntu mudahwema kudutekerezaho. Gahunda ni yayindi tukurinyuma💯
Aimable says:
Ukuboza 7, 2023 at 10:32 amUmuyobozi wacu nukuri aradukunda pe ahora aduha ibyiza gusagusa
Ndagijimana says:
Ukuboza 7, 2023 at 11:22 amNibyiza cyane Umunyarwanda kwisonga.
Nkusi says:
Ukuboza 7, 2023 at 11:48 am2024 haratinze twikomereze hamwe nawe.
Fizzy jack says:
Ukuboza 7, 2023 at 11:54 amNyakubahwa turagushima a wakoze cyane knd ntago utuyobora nabi ahuko abagufasha nibo bakora ibibi ubwo izo service wakuyeho barakomeze banazitwake batubabarire ntibahemuke
Rushema wellars says:
Ukuboza 7, 2023 at 12:05 pmMuzehe wacu tukurinyuma
Sibobugingo Theoneste says:
Ukuboza 7, 2023 at 12:15 pmNyakubahwa H.E Byose byapfa utaraza .umwana wumviye umubyeyi asazana umuco nu umurage byakibyeyi,murakara,murakaramba.
Afazari marcel says:
Ukuboza 7, 2023 at 1:02 pmTurabyishimiye cyane rwose ðŸ‘ðŸ‘ðŸ‘ðŸ‘
Innocent says:
Ukuboza 7, 2023 at 1:24 pmUhoraho amudukomereze Mubyeyi wacu amahoro n, umugisha biva k, Uwiteka bibahoreho iteka ryose
1Ingoma 17:11-15 Amen
Twasabyimana yemima says:
Ukuboza 7, 2023 at 2:39 pmIMANA imuhe umugisha utagabanyije Kandi ikomeze kumugwiriza impano yo gutetekerereza abanyarwanda turamukunda cyane
Agnes Nyurahabyarimana says:
Ukuboza 7, 2023 at 4:23 pmTubashimiye byimazeyo uburyo mudahwema kwita kubanyarwanda no guharanira iterambere ryacuðŸ™ðŸ™ðŸ™ðŸ™
Habimana faustin says:
Ukuboza 7, 2023 at 3:08 pmMurakoze muyobozimwiza turabashimiye imana ikomeze kubashyigikira
Bagaragaza Evariste says:
Ukuboza 7, 2023 at 3:35 pmNyakubahwa Perezida wa Repubulika mwakoze cyane Korohereza abaturage Imana ibahe Umugisha!!!!
kayonga Alphonse says:
Ukuboza 7, 2023 at 3:38 pmNyakunahwa HE Paul Kagame wakoze cyane kutugà banyiriza imisoro imwe nimwe
Haricyo mbisabira
Kutugabanyiriza imisoro yakwa utumije imodoka hanze
Murakoze
Habiyaremye Jean Bosco says:
Ukuboza 7, 2023 at 3:54 pmPerezida wacu oeeeoeee
Uragahora kw,isonga mubyeyi wacu
Imana ikomeze ikuramye
Muragahorane ubutwari.
Emmy says:
Ukuboza 7, 2023 at 4:00 pm#PK Forever
MFITUMUKIZA Eric says:
Ukuboza 7, 2023 at 4:06 pmUmubyeyi mwiza amenya icyo abana bakeneye.
Uwizeyimana says:
Ukuboza 7, 2023 at 4:41 pmNintagutora Imana izage ibimpora
Nyirahavugimana Beyata says:
Ukuboza 7, 2023 at 4:47 pmUragahorakungoma mubyeyi wacu imana iguhoze kungomaðŸ‘ðŸ‘✔ï¸
Hagenimana Dominique says:
Ukuboza 7, 2023 at 5:20 pmMuraho nifuza gusobanuza ukuntu umuntu yabona icyemezo kigaragaza ko umuntu atariho(yitabye Imana mu myaka ya 1990) ku declara attestation de dece yuwo muntu ku irembo ntibikunda ngo kubera ko aba atarandukujwe mu irangamimerere nta numero zindangamuntu ye , ubu uyishaka yayibona ate Murakoze
Habanabakize erie says:
Ukuboza 7, 2023 at 5:33 pmAkarere kakirehe
Umurenge nyamugari
Turashimira umusaza uburyo akundigihugu nabagituye abowatojubupfura tukurinyumaðŸ‘komezimihigo kuko udahwema kutugirinama ntituzagutenguha
BAZUBAGIRA bernadette says:
Ukuboza 7, 2023 at 5:52 pmNyakubahwa perezida wacu ntakwabatagira ark ubuyobozi bwohasi ntibwobutuma umuturage ategerwaho nibyobyiza abayatwifutije.
Karangwa flavia says:
Ukuboza 7, 2023 at 6:15 pmNyakubahwa mwakoze cyane Imana Izaguhe Imyaka ijana maze Ukomeze Utubere Umuyobozi mwizaaa.dukomeze twiterere lmbere!
Ikindi twifuzaga nikimisoro yamahoro aho usanga Umuntu ufite ubucuruzi buto asora kimwe nufite ubucuruzi bunini ? Bityo ugasanga abafite ubucuruzi buto ibabagora gusora , lkindi twifuza amafaranga yishuzwa kwirondo yumutekano nayo usanga atangwa muburyo bungana kandi ubushobozi butangana Nyakubahwa nabyo muzabyigeho.
Keza says:
Ukuboza 7, 2023 at 8:04 pmWakoze mubyeyi uhora uturebera ibyiza
Nshimiyimana Sylvain says:
Ukuboza 7, 2023 at 8:14 pmNukuri mubyeyi wacu uri lmpano lmana yatwihereye none tugushimiye ko utajya utenguha abo lmana yakuragije none rero ganza wongere uganze maze lyaguhanze iguhore imbere kuko natwe tugusezeranyije ko tutazakuvaho kandi tukuri inyuma pe mubyeyi ngusabiye umugisha kuko ibyo udukorera birandenga ziraya service zose wakuriyeho amahoro turabigushimiye mwakoze.
Habana tom says:
Ukuboza 7, 2023 at 8:23 pmMurakoze babyeyi
Namande ya polici araremereye
Babyeyi
Habana tom says:
Ukuboza 7, 2023 at 8:23 pmMurakoze babyeyi
Namande ya polici araremereye
Babyeyi
Nubahimana Pierre says:
Ukuboza 7, 2023 at 8:56 pmMubyeyi wacu Paul Kagame nti twabona icyo tukwitura pe! Ku byo umaze ku tugeza ho. Ariko mubyeyi wacu uzatuvuganire kubijyanye na amande ya Polisi kuko barayazamuye barakabya
Théophile says:
Ukuboza 7, 2023 at 9:34 pmNyakubahwa, amahooro mudukuriyeho turabashimiye cyane. Umubyeyi mwiza ahora ageza ibyiza ku bana be. Kurama no kwanda bihore bikuranga.
mutijima gentille says:
Ukuboza 7, 2023 at 10:46 pmmy president!! baho wonjyere ubeho iyaba nakubonaga nkaguhobera niyo nahita nipfira naruhukira mumaho!! untera ishema ryokwitwa umunyarwa nimba usoma izi esms zacu simbizi arko nimba hari nabashinzwe kuzikujyezaho jye muzantumikire mwokagirimanamwe,muti ndamukunda ndamukunda ndamukunda,kdi twishimiye izimpinduka atujyejejeho
UWASABA Theogene says:
Ukuboza 8, 2023 at 7:04 amDushimiye umuyobozi wacyu kuko akomeje gutekerereza abaturarwanda ibifite akamaro yakoze cyane.
Evariste Munyabazungu says:
Ukuboza 8, 2023 at 7:46 amNyakubahwa mubyeyiwacu warakoze cyane, byinshi dutunze tubikesha wowe urindashikirwa.
NSABIMANA Emmanuel says:
Ukuboza 8, 2023 at 8:06 amNukuri ntitwabona uko dushimira umubyeyi wacu yakoze cyane kandi sibi gusa ahubwo ahora atekerereza abanabe ibyiza gusa. Uwiteka amuhire muri byose
MUKESHIMANA Thomas says:
Ukuboza 8, 2023 at 11:03 amUmubyeyi wacu nyakubahwa Paul Kagame imana imurinde imuhe kurama tuzahora tumusingiza
NIYIBIZI Ismail says:
Ukuboza 8, 2023 at 1:13 pmNyakubahwa wacu ni umubyeyi mwiza
Nyabyenda Joseph Pasteur says:
Ukuboza 8, 2023 at 1:40 pmTurabashimiye H.E mu bushishozi bwanyu, no guhora mushakira Abanyarwanda ibyiza. Nyagasani muri kumwe ntagushidikanya. Kandi natwe tukuri inyuma, haratinze ngo dushyireho👎
Hakizimana olivier says:
Ukuboza 8, 2023 at 4:33 pmNyakubahwa perezida yakoze cyane ibyakora abikora nkumubyeyi urera abanabe natwe ntitukamutenguhe mubyakora kuko aribyacu tumurinyuma imana ikomeze imurinde yaduhaye umubyeyi.
RUTAGWENDA Laurent says:
Ukuboza 8, 2023 at 7:05 pmIntore izirusha intambwe, ndagukunda mubyeyi mwiza. Gusa Imana yo mwijuri ikomeze iguhe kurama, udukorera ibyiza tukanezerwa nukuri. Umunsi nagize amahirwe yo kukubona amaso kumaso nkagusuhuza nzagushimira ibirenze ibi. Gira amahoro Papa wacu.
Francois Xavier says:
Ukuboza 9, 2023 at 12:00 pmNyakubahwa muyobozi wacu dukunda turabasgimira kuri iki gikorwa cyiza cyane cyo kudukuriraho Aya mafaranga yajyaga abangamira abaturage cyane cyane abafite amikoro kake.Turabashyigikiye Imana ikomeze iyobore intambwe zanyu izabageze aheza twashimye byimazeyo
Shukurumungu Vincent Paul says:
Ukuboza 9, 2023 at 1:32 pmNyakubahwa mubyeyi mwiza ndagushimiye cyane kuba ukomeje kuzirikana abaturage ark ndagusaba natwe urubyiruko turacyennye cyane utwibuke
Dukuzumuremyi Emmanuel says:
Ukuboza 10, 2023 at 3:06 amNYAKUBAHWA wacu dukunda twishimye cyane kubyo wadukoreye erega urumubyeyi ubaruta Bose Imana ikongerere imbaraga.
Rurangirwa says:
Ukuboza 12, 2023 at 8:44 amLong live your Excellency and thank you for you thoughtfulness towards Rwandan.
Murekezi says:
Ukuboza 24, 2023 at 7:16 amEse kwandikisha ingwate byo bimeze bite?
Murekezi says:
Ukuboza 24, 2023 at 7:16 amEse kwandikisha ingwate byo bimeze bite?