Perezida Kagame yakomoje kuri Qatar Airways ifasha kwagura RwandAir

Mu gutangiza inama ya 6 yiga ku ngendo z’indege muri Afurika, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje uruhare rw’u Rwanda mu rugendo rwo kurushaho kunoza imikorere y’uru rwego rubonwamo amahirwe menshi mu iterambere ry’Umugabane.
Muri iyo nama ibereye i Kigali ku nshuro ya 3, Perezida Kagame yavuze ko urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere n’ingendo z’indege rukwiye guhuzwa mu bihugu by’Afurika kugira ngo rurusheho gutanga umusaruro ufatika.
Yavuze ko gufungurirana ikirere cy’ibihugu byafasha guhuza ubucuruzi bw’ibihugu binyuze mu Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), guhuza ubucuruzi bukorwa ku rwego rw’Akarere ndetse n’ubwo ku rwego mpuzamahanga.
Ibyo ngo byafasha kurushaho gukururira Umugabane w’Afurika ubucuruzi bushya n’ishoramari mu nzego zitandukanye.
Aha ni ho yahereye ashimangira ko u Rwanda rwatangiye kugaragaza uruhare rwarwo binyuze mu guharanira kwagura ibikorwa by’Isosiyete RwandAir ikora ubwikorezi bwo mu Kirere no kubaka ibikorwa remezo bishya ku bufatanye n’abafatanyabikorwa nka Qatar Airways.
Yagize ati: “Kuri ubu, RwandAir ikorera mu byerekezo 24, aho 19 muri ibyo byerekezo biri muri Afurika. Turateganya gukomeza kwagura ibikorwa byacu ku mugabane no hanze yawo. Turimo gukorana n’abafatanyabikorwa bacu Qatar Airways mu kwagura ibikorwa bya RwandAir no kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya (cya Bugesera) kuri ubu kirimo kubakirwa kuba ihuriro ry’Akarere ku mizigo n’abagenzi.”
Mu mwaka wa 2020 ni bwo ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko Qatar Airways yaguze 49% by’imigabane muri RwandAir, ikaba inafite 60% by’imigabane y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera gikomeje kubakanwa ubuhanga n’ubushishozi.

Mu mwaka wa 2021, RwandAir ya Qatar Airways byasinyanye amasezerano agamije gusangira ibyerekezo ibyo bigo byombi bigeramo, bituma byongera amahirwe yo kugera mu byerekezo 65 muri Afurika no ku isi yose.
Yakomeje agaragaza ko mu kwihutisha iterambere rw’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere hakwiriye kurebwa ku guhangana n’ikibazo cy’ubumenyi budahagije mu ruhererekane rwa serivisi z’indege, cyane ko urwero rw’ubwikorezi bwo mu kirere ruri mu nzego zitanga akazi gakunzwe n’urubyiruko haba muri Afurika no ku Isi yose.
Perezida Kagame yavuze ko iyi nama y’iminsi ibiri iherekejwe n’imurikabikorwa rijyanye n’iby’indege, ibaye urubuga rwiza rwo kuyobora ibiganiro bijyanye n’iterambere ry’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, binyuze mu kwifashisha amakuru ashingiye ku bushakashatsi ndetse n’ikoranabuhanga mu guharanira ko ingendo zo mu kirere ku mugabane zirushaho gutekana kandi zongera umusaruro.
Yanakomoje kandi ku kuba urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rukwiye kugira uruhare mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, hakoreshwa amavuta aramba mu kuzigurutsa mu kwihutisha kugera ku ntego yo gukumira izo ngaruka.
Perezida Kagame yanakomoje ku ngaruka icyorezo cya COVID-19 cyagize ku rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika no ku Isi yose, agaragaza ko ibigo by’indege n’ibibuga by’indege byahuye n’igihombo gikomeye.
Yanakomoje ku buryo ingendo mpuzamahanga n’ubukerarugendo birimo kongera gusubira ku murongo nubwo urwego rutarasubira ku muvuduko w’imikorere yariho mbere ya COVID-19. Yavuze kandi ko kurushaho koroshya ingendo zo mu kirere ku mugabane biri mu bizafasha cyane kuzahura uru rwego.
Iyi nama ihurije hamwe abayobozi bakuru muri Guverinoma zitandukanye, abayobozi b’Ibido bitanda serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, inzego zishinzwe ubugenzuzi muri uru rwego, izishyiraho Politiki, ibigo bikora indege ndetse n’abamurika.
Imurikabikorwa riri kubera rimwe n’iyi nama i Kigali rihuriyemo abamurika baturutse mu bigo bigera ku 100 bikora mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.























