Perezida Kagame yakiriye Xavier Bettel, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Luxembourg

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida Paul Kagame yakiriye Xavier Bettel, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg hamwe n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda. Baganiriye ku gukomeza gushimangira umubano w’Ibihugu byombi, u Rwanda na Luxembourg.

Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri X, kuri uyu wa 18 Kamena 2024, ubwo Perezida Paul Kagame yahuye na Minsitiri w’Intebe wungirije Xavier Bettel uri mu ruzinduko mu Rwanda, wabanje guhura n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

U Rwanda na Luxembourg ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse binafitanye amasezerano arimo agamije gukumira magendu no kunyereza imisoro, agamije guteza imbere imikorere y’Ihuriro ry’Imari Mpuzamahanga rya Kigali (Kigali International Financial Center).

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE