Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Senegal Diomaye Faye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, mu Biro bye ‘Village Urugwiro’ ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda, rugamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025.
Nyuma yo kumwakira mu cyubahiro, Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku gushimangira umubano usanzweho hagati y’ibihugu byombi no gushakisha inzira nshya z’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Kuri uyu wa Gatandatu kandi, Perezida wa Senegal Yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zihashyinguye zisaga ibihumbi 250.
Yari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bakuru bo muri icyo gihugu n’abandi bayobozi bo muri Guverinoma y’u Rwanda.
Hifashishijwe ubuhamya bufashe mu mashusho, Pere zida wa Senegal Diomaye n’abo bari kumwe, basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragarizwa uburyo yateguwe nuko yashyizwe mu bikorwa.
Perezida Diomaye Faye yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside, anashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi isaga 250 000.
Nyuma yaho yasuye ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali asobanurirwa inzira y’ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka yagize ku muryango nyarwanda n’uburyo Igihugu cyongeye kwiyubaka.
Mu butumwa yanditse, yavuze ko yashenguwe n’ibyo yabonye, kuko Abanyarwanda banyuze mu kaga gakomeye kibasiye ikiremwamuntu.
Yavuze ko ibyo yabonye guceceka byivugira cyane kurusha amagambo, bikaba byibutsa akaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Nifatanyije n’Abanyarwanda, abavandimwe bahuye n’ikibi kuruta ibindi kibasiye ikiremwamuntu. Hano, guceceka bivuga cyane kuruta amagambo, biratwibutsa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kandi bakanakomeza kwihangana no gukomera kw’abaturage bahinduye ububabare mo icyizere no gukoresha kwibuka kugira ngo bubake amahoro arambye.”
Yagarutse ku budaheranwa bw’Abanyarwanda bafashe agahinda bakagahinduramo icyizere ndetse no kwibuka bikabafasha no kubaka amahoro arambye.
Yashimye ubufatanye n’ubushuti bwa kivandimwe hagati y’u Rwanda na Senegal.





