Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Visi Perezida uyoboye inzibacyuho muri Sudani

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Visi Perezida w’Inama iyoboye inzibacyuho muri Repubulika ya Sudani, Malik Agar.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Malik yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Sudani, Lt Gen Abdel Fattah Al-Burhan Abdelrahman Al-Burhan.
Malik Agar yaherukaga mu Rwanda mu kwezi kwa Gahyantare umwaka ushize wa 2024, azaniye Perezida Kagame ubutumwa yohererejwe na Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman, Perezida w’inama iyoboye inzibacyuho muri Pepubulika ya Sudan.
Visi Perezida w’Inama iyoboye inzibacyuho muri Repubulika ya Sudani, Malik Agar, mu bari bamuherekeje harimo na Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa.
Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Aimable Havugiyaremye bakurikiye ibiganiro by’abayobozi.
