Perezida Kagame yakiriye mu biro bye intumwa ya AU

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye itsinda riyobowe na Adama Dieng, Intumwa Yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe kurwanya icyaha cya Jenoside n’andi marorerwa.
Ni uruzinduko arimo kugirira muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.
Muri Mata uyu mwaka, ni bwo Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yagennye Umunya-Sénégal, Adama Dieng nk’Intumwa Yihariye y’uyu muryango ishinzwe kurwanya icyaha cya Jenoside n’andi marorerwa.
Yanabaye kandi umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside.
Dieng yitezweho gufasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya AU yo guhashya ingengabitekerezo y’urwango na Jenoside muri Afurika.
Adama Dieng w’imyaka 74, mu 2001 yagizwe Umwanditsi mu rwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwari i Arusha.
Mu 2012, nibwo yagizwe Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishinzwe kurwanya Jenoside.
Mu kiganiro Adama yagiranye na Euro News cyitwa “Cry like a boy” mu gihe gishize, yavuze ko hari abagore bahohoteye abagabo b’abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Ku bijyanye n’abagabo mu Rwanda, birumvikana, icyabaye ni uko abo bagore bagaba ari Abatutsi, kandi bafatwaga ku ngufu n’abasirikare n’Interahamwe, byageraga n’aho bateshwa agaciro ku buryo habaga ubushake bwo kubatesha agaciro.”
Dieng yavuze ko abantu bakwiriye kugira amasomo basigirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko inkiko zafashe iki cyaha cyo gufata ku ngufu nk’icy’intambara.
