Perezida Kagame yakiriye Jean Todt wa Loni na Michelle Yeoh wamamaye muri filimi

Perezida Paul Kagame yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, Jean Todt n’umugore we, Michelle Yeoh, wamamaye cyane muri filimi.
Ni amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025.
Todt ni umugabo wa Michelle, akaba ari Umufaransa wamenyekanye mu masiganwa y’imodoka, yaranabaye umuyobozi wa FIA ndetse yanabaye mu itsinda ry’ubuyobozi bwa Formula One.
Michelle Yeoh ukomoka muri Malasia uzwi muri filime, yise umwana w’ingagi ‘Rwogere’.
Ku itariki ya 2 Nzeri 2025, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Michelle Yeoh yahamije ko yageze mu Rwanda yise rwiza kubera kwishimira ibyo yabonye n’uko yakiriwe.
Michelle yamenyekanye muri Filime zitandukanye z’imirwano biza gutuma aba umukinnyi w’imena muri Flime yitwa ‘Everything Everywhere All at Once’ ari na yo yatumye yegukana igihembo muri Oscar ya 2023 nk’umukinnyi mwiza w’umugore.
Azwi kandi no mu zindi filimi yakinnye nka Hidden Drago, Crouching Tiger, Crazy Rich Asians n’izindi.
We n’umugabo we, bari mu Rwanda aho bitabiriye ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi, bibaye ku nshuro ya20, byabaye ku wa Gatanu aho bise amazina abana b’ingagi
Perezida Kagame yanakiriye Mathieu Flamini
Perezida Paul Kagame yakiriye Mathieu Flamini wahoze akinira Arsenal FC, akaba yaranashinze Ikigo GFBiochemicals kizobereye mu gukora ibinyabutabire bigamije kurengera ibidukikije.
Flamini ari mu Rwanda aho yitabiriye ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi, ibirori byabaye ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025, agaha umwana w’ingagi izina rya ‘Rubuga’.
