Perezida Kagame yakiriye intumwa zitabiriye inama ya AFSA i Kigali

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye itsinda riturutse mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryimakaza ubumenyi bw’Ibimenyetso bya Gihanga bikoresha mu Butabera (IAFS) rirangajwe imbere n’Umuyobozi wa IAFS Prof. Yankov Kolev.
Iri tsinda riri mu Rwanda aho ryitabiriye itangizwa ry’Inama y’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Ubumenyi bw’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera (AFSA) iteraniye i Kigali.
Iyo nama ihurije hamwe impuguke mu gukusanya ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera ku Isi hose, aho barimo kuganira ku ruhererekane rw’ibyo bimenyetso mu Rwanda.
Iyi nama irimo kubera mu Rwanda guhera 23 kugeza ku ya 28 Nzeri urwego rwa AFSA rushinzwe kugenzura imikorere y’ibigo bikora ibijyanye n’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera ku mugabane w’Afurika.
Ni inama yitabiriwe n’abasaga 500, baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

