Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi batatu bashya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Werurwe 2024, yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi batatu bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Abo ba Ambasaderi bakiriwe mu muhango wabereye muri Village Urugwiro ni Julie Crowley wa Canada, Janet Mwawasi Oben wa Kenya na Nermine Mohamed Essam Eldin Elshafie El Zawahry wa Misiri nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa Village Urugwiro.
Bamaze gushyikiriza Umukuru w’Igihugu impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo, banaganiriye ku ngingo zitandukanye hagamijwe kurushaho gutsura umubano, cyane cyane ko ari ibihugu n’ubusanzwe bifitanye umubano n’imikoranire byiza n’u Rwanda.
U Rwanda na Misiri ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano, aho mu gihe cy’imyaka irenga 46 bifite imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ubucuruzi, ubuvuzi, ubuhinzi n’ingufu.
Mu rwego rw’ubucuruzi, Abanyamisiri buri mwaka bategura imurikagurisha ribera mu Rwanda bakamurika ibikorerwa muri icyo gihugu.
Mu buzima, igihugu cya Misiri n’u Rwanda basinye amasezerano yo kubaka ikigo i Masaka kizifashishwa mu kuvura indwara z’umutima kikaba kizanakorerwamo ubushakashatsi.

U Rwanda na Canada bakorana mu nzego zitandukanye nk’ishoramari n’ubucuruzi, kubungabunga amahoro, kwita ku bidukikije.
Ambasaderi wa Canada akaba yavuze ko igihugu cye gifite ubushake bwo gukomeza kubaka imikoranire n’u Rwanda by’umwihariko mu burezi n’ubucuruzi.
U Rwanda na Kenya ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ndetse Guverinoma ya Kenya iheruka gushimira u Rwanda ubufasha rwayihaye mu kwagura imikorere y’icyambu cya Mombasa n’icya Naivasha.
