Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi b’u Bushinwa Wang n’uwa Angola Eduardo barangije inshingano

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 15, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun na Eduardo Filomeno Bárber Leiro Octávio wa Angola, barangije inshingano zo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu  bifitanye umubano ushingiye ku butwererane.

Muri Nzeri 2024, u Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire n’u Bushinwa agamije  gukomeza kwagura ubufatanye mu iterambere, icyo gihe i Beijing hari kubera Inama y’Ihuriro ku b

U Bushinwa bwagize uruhare mu kwagura Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Musanze, umushinga wo kwagura imihanda mu Mujyi wa Kigali ireshya n’ibilometero 54.

Indi mishinga irimo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Masaka.

U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.

Ibihugu byombi binafitanye amasezerano mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire ku buryo byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.

By’umwihariko muri ibi bihe Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, ni umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 15, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE