Perezida Kagame yakiriye abajyanama ba USA mu by’iyobokamana
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriye mu biro Village Urugwiro Paula White, Umujyanama Mukuru mu by’Iyobokamana mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (White House Faith Office).
Uwo muyobozi yari aherekejwe na Jennifer Korn Sporment, Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa USA, bishinzwe iyobokamana n’abandi bayobozi barimo Jonathan Cain; Bradley Knight; musenyeri Nicholas Duncan-Williams; Rosa Whitaker Duncan-Williams; Joel Duncan-Williams; na Chekinah Olivier bakaba basangiye n’ifunguro ry’umugoroba.
Bagiranye ibiganiro banasangira ubumenyi ku ndangagaciro zishingiye ku iyobokamana, guteza amahoro no kwimakaza imiyoborere myiza.
Bagarutse kandi ku buryo bwo gukemura ibibazo byugarije akarere n’Isi muri rusange.
Ibiro Bikuru bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Executive Office of the President (EOP) byitwa White House Faith Office byashinzwe mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, aho byahawe inshingano nyamukuru mu rwego rwa Guverinoma zo gushishikariza no gufasha imiryango ishingiye ku myerere, imiryango nterankunga n’imiryango y’iyobokamana kugira uruhare mu gufasha abaturage muri gahunda zinyuranye ziteza imbere imibereho myiza.