Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebew’u Bwongereza, Keir Starmer, i Paris mu Bufaransa.
Abo bayobozi, bahuye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024, aho baganiriye ku mikoranire ihuriweho n’ibihugu byombi, mu gukomeza kwagura ubucuruzi, siporo, ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije.
NAbo bayobozi kimwe n’abandi bo hirya no hino ku Isi bahuriye mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro imikino ya Olempike irimo kubera mu Bufaransa, cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2027.
U Bwongereza n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano ukomeye, mu bijyanye n’iterambere.
U Bwongereza butera inkunga imishinga inyuranye mu Rwanda bubinyujije mu kigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID). Muri izo nzego harimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage, ubucuruzi n’ishoramari.
Icyo gihugu kandi gifasha ikigo cya Rwanda Peace Academy mu gutanga amahugurwa ku basirikare, abapolisi n’abasivile bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’abibumbye n’uw’Afurika Yunze Ubumwe.