Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe wa Pakistan Muhammad Shehbaz Sharif, mu muhango wo kwakira abanyacyubahiro bitabiriye itabarizwa ry’Umwamikazi Elizabeth II.

Ni umuhango wateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza nyuma yo gusezera bwa nyuma no gutabariza Umwamikazi Elizabeth II wayoboye Ubwami bw’u Bwongereza mu myaka isaga 70, akaba yaratanze ku ya 8 Nzeri 2022 agejeje ku myaka 96 y’ubukuru.

Uwo muhango wari witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, Umwamikazi Elizabeth II akaba yatabarijwe mu cyubahiro gihabwa abami b’u Bwongereza bose batanze mbere ye.

Perezida Kagame, kuri ubu ari na we uyoboye Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) wiganjemo ibyakolonijwe n’u Bwongereza, yageze i London ku Cyumweru ndetse anatanga ubutumwa bwihanganisha kandi bukomeza abagize umuryango w’ibwami, abaturage ba UK n’abo mu bihugu bya Commonwealth.

Ku wa Mbere, Perezida Kagame ari mu Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma ndetse n’abandi banyacyubahiro basaga 500 bitabiriye umuhango w’itabarizwa ry’Umwamikazi Elizabeth II wabereye i Westminster Abbey nk’uko byemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Umwamikazi Elizabeth II yatabarijwe mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu George ruherereye mu ngoro w’ibwami ya Windsor, imwe mu nyubako yakundaga cyane kandi akaba ari na rwo rugo abami benshi batanze mbere ye batabarijwemo..

Umwamikazi Elizabeth II yimye ingoma mu mwaka wa 1952, akaba ari we mwami wa mbere wayoboye imyaka myinshi cyane ko muri uyu mwaka yari yizihije yubile y’imyaka 70 amaze ku ngoma.

Kuri ubu yasimbuwe ku ngoma n’umuhungu we King Charles III, akaba ari na we muyobozi w’ikirenga wa Commonwealth.

Perezida Kagame ari kumwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma ndetse n’abandi banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo kwakirwa (gukaraba) nyuma y’itabarizwa ry’Umwamikazi
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE