Perezida Kagame yahimbiwe indirimbo “Genda urabanaga”

Itsinda ‘The Same’ ryo mu Karere ka Rubavu, ryasubiyemo indirimbo yakozwe na Martin Cov Intore cyane yagarutse ku byiza u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe na RPA Inkotanyi, bashimangiye ko Perezida Kagame ari impano y’Abanyarwanda bongeraho ko azi kubanira neza u Rwanda mu Mahanga.
Iyo ndirimbo yasubiwemo n’itsinda The Same rigizwe na Jay Fary na Jay Luv, yasohotse ku ya 07 Kamena 2024, ikundwa n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Mu gitero cya Mbere cy’iyi ndirimbo bagize bati: ”Genda urabanaga, ingobyi yaguhetse ntigacike umujishi, genda urabanaga. Yitwa Rudasubwa, ni Intore Izirusha Intambwe, Genda urabanaga. Watubaniye neza, uduhesha agaciro, kwitwa Umunyarwanda ni ishema [Genda urabanaga], wadutoje kuba umwe , ndi Umunyarwanda ku isonga ! Genda urabanaga”.
Abo basore bo mu Karere ka Rubavu bakomeje bavuga ibyiza by’u Rwanda, babishimangiza amashusho y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Ubukerarugendo n’abasuye u Rwanda.
The Same kandi yagarutse kuri gahunda za Leta zirimo ubuvuzi kuri bose, uburezi kuri bose, imihanda yubatswe na Leta y’u Rwanda mu bice bitandukanye by’Igihugu, kubaka imidugudu y’icyerekezo, guha abagore ijambo n’ibindi.
Batangarije Imvaho Nshya ko bakoze iyi ndirimbo nk’Abanyarwanda banyuzwe n’ibyiza Umukuru w’Igihugu yarugejejeho mu myaka 30 ishize by’umwihariko akaba ari Umukandida mu Matora ateganyijwe muri Nyakanga tariki 14 na 15 bityo ngo bakaba bagomba kubishimangira bamushimira.
Ati: “Tukimara kubona ko twegereje ibihe bidasanzwe by’Amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite, nk’Intore z’Indatabigwi ndetse tukaba n’Inganji za Rubavu twasanze dukwiye gutanga umusanzu wacu mu kugaragariza Abanyarwanda ndetse n’Amahanga ibyiza yatugejejeho tukitsa cyane ku buryo azi kubana, amaze kuduhesha agaciro ku Isi yose.”
Iyo ndirimbo ifite umwihariko w’Ururimi rukoreshwa muri aka gace ka Rubavu ndetse n’umudiho umenyerewe, tuyita ‘Urabanaga’ (Urabana) ni indirimbo nziza ibyinitse ndetse tugasaba abantu bose kumva ubutumwa buyikubiyemo.
The Same ni itsinda risanzwe rikorera umuziki mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.’Urabagana’ ya The Same irimo amagambo y’Ikigoyi nk’uko byumvikana k’uyumva ‘Urabanaga’. Ni iya kabiri nyuma ya ‘Ndandambara’ nayo byavuzwe kenshi ko yakozwe n’Umunya-Rubavu uzwi nka Ndandambara Ikospide.
Umwiru arafati says:
Kamena 9, 2024 at 11:50 amIyo ndirimbo nakumvise nsanga Ari nziza kuko igaragaza ibyiza twazaniwe na Nyakubahwa perezida wa Repuburika Paul Kagame,icyfuzo cyanjye nuko baterwa inkunga iriyandirimbo ikakoreshwa ahantu hose umukandida wa F P R inkotanyi aziyamamariza ndetse nohanze yigihugu bazayinyanayo Niko muri Rwanda day bakiyumvira urabanaga
Umwiru arafati says:
Kamena 9, 2024 at 11:50 amIyo ndirimbo nakumvise nsanga Ari nziza kuko igaragaza ibyiza twazaniwe na Nyakubahwa perezida wa Repuburika Paul Kagame,icyfuzo cyanjye nuko baterwa inkunga iriyandirimbo ikakoreshwa ahantu hose umukandida wa F P R inkotanyi aziyamamariza ndetse nohanze yigihugu bazayinyanayo Niko muri Rwanda day bakiyumvira urabanaga
Ndatabaye Martin says:
Kamena 9, 2024 at 7:19 pmIyi ndirimbo ntabwo ariyabo niyajye barayintwaye kuko murebye kuri YouTube channel yitwa Martin cov intorecyane namwe mwakwihera ijisho igihe yasohokeye ntabwo ariyabo ndabisubiramo 0788404863 ibindi mukenera mumvugishe