Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Erdoğan wa Turikiya

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahuye na Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan mu gihe harimo kuba Inama ya 11 ihuza Guverinoma zo ku Isi i Dubai.
Perezida Kagame na mugenzi we wa Turikiya baganiriye ku nzira zo kurushaho kwimakaza ubutwererane hagati y’u Rwanda na Turikiya mu nzego zitandukanye.
Turikiya ni kimwe mu bihugu bikomeje kubaka umubano urambye kandi utanga umusaruro n’u Rwanda, mu kurufasha kugera ku ntego yo kuba Singapore y’Afurika.
Muri urwo rugendo, Turikiya itanga inkunga ingana na 13% by’inkunga z’amahanga u Rwanda rwakira, kikaba ari n’igihugu gikomeje gushyigikira u Rwanda mu nzego zitandukanye z’iterambere.
Kugeza ubu ibigo by’Abanyaturikiya byagize uruhare rukomeye mu kubaka imwe mu mishinga ikomeye y’ibikorwa remezo harimo nka Kigali Convention Centre, BK Arena ndetse ubu ikigo cyo muri Turikiya ni cyo kirimo kuvugurura Sitade Amahoro.
Turikiya yishimira ko urwego imaze kugeraho mu gukora ubucuruzi n’u Rwanda rushimishije kuko ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi bumaze kwikuba inshuro eshanu.
Imibare ihari igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Turikiya byiyongereye bikava ku gaciro ka miliyoni 31 z’amadolari y’Amerika mu 2019 bikagera kuri miliyoni 178 z’amadolari y’Amerika mu 2022
Intego ni iyo guharanira ko ubucuruzi bukorwa hagati ya Turikiya n’u Rwanda bwagera ku gaciro ka miliyari imwe y’amadolari y’Amerika mu myaka iri imbere.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rukomeje gukurura abashoramari bakomeye cyane bo muri icyo gihugu, barimo n’umuherwe Ferit Şahenk wijeje gutangiza ibikorwa bitandukanye by’ishoramari mu Rwanda aho avuga yeruye ko yifuza kurukorera ikintu cyiza.
Kimwe mu bigo by’uyu muherwe cyitwa Doğuş Group, kirateganya gutanga umusanzu ukomeye mu rwego rw’amahoteli no kwakira abantu cyubaka hoteli 3 z’akataraboneka i Kigali, Karongi ndetse no ku muhanda wa Kivu Belt.
Turikiya ifite Ambasade yayo i Kigali guhera mu kwezi k’Ukuboza 2014, mu gihe Ambasade y’u Rwanda i Ankara yo yafunguwe mu kwezi kwa Kanama 2013.