Perezida Kagame yageze muri Qatar mu Nama yiga ku iterambere ry’abaturage

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar, kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025,  aho yitabiriye Inama mpuzamahanga y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yiga ku guteza imbere imibereho y’abaturage.

Ni inama yateguwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Loni yakirwa n’Igihugu cya Qatar, ikaba yatangiye kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 kugeza tariki ya 4 Ugushyingo 2025.

Biteganyijwe ko iyo nama izibanda ku gushakira umuti icyuho kiri mu gukemura ibibazo byugarije iterambere ry’abaturage ndetse no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya guhunda z’iterambere rirambye mu cyerekezo 2030.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye  iyo nama biteganyijwe ko bazagirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije gusubiramo no kunoza ingamba z’iterambere ry’abantu, gushimangira ubufatanye mpuzamahanga, no guteza imbere politiki zishingiye ku burenganzira bwa muntu n’ubusabane, zigamije guha buri wese amahirwe angana n’ayundi no kubaka sosiyete zikungahaye  kandi zimakaza ubutabera.

Perezida Kagame azageza ijambo ku bitabiriye iyi nama nyuma y’ibirori byo kuyifungura ku mugaragaro.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE