Perezida Kagame yageze mu Bufaransa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Quai d’Orsay mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa aho yitabiriye inama yiga ku nkingo ndetse n’udushya.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, byatangaje ko Perezida Kagame aribugeze ijambo ku bitabiriye inama.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiranywe icyubahiro gihabwa Umukuru w’Igihugu.

Inama yateguwe n’Umuryango mpuzamahanga washinzwe mu 2000 hagamijwe kugeza inkingo ku bana bo mu bihugu byazahajwe n’ubukene kurusha ibindi ku Isi.

Amafoto: Village Urugwiro

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE