Perezida Kagame yageze i Conakry yakirwa na Perezida Doumbouya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Conakry muri Guinea, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije kurushaho gutsura umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Kagame wari ukubutse muri Senegal, yakiriwe na Perezida wa Repubulika ya Guinea Mamadi Doumbouya ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Ahmed Sékou Touré.
Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, bikaba byibanze ku kurushaho kunoza ubutwererane bukomeje gutanga umusaruro mu nzego zinyuranye zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Guinea byasabye abayobozi batandukanye kugira uruhare mu kwakira no guha ikaze Perezida Kagame mu cyubahiro kimukwiriye.
Urwo ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinea rubaye nyuma y’amezi make Perezida Mamadi Doumbouya na we agiriye uruzinduko i Kigali nk’ikimenyetso cy’ubushuti bukomeje kwaguka hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Uruzinduko Mamadi Doumbouya aheruka kugirira mu Rwanda rwabaye muri Mutarama uyu mwaka, aho yasize afunguye Ambasade y’Igihugu cye i Kigali, akanakurikirana isinywa ry’amasezerano yagamije kurushaho kwimakaza ubutwererane mu bya dipolomasi.
Mu nzego ibihugu byombi bikomeje kwaguramo ubufatanye harimo urwo gusangira ubunararibonye mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubutwererane mu rwego rw’ubukungu ndetse no mu birebana n’umutekano.
Na none kandi mu mezi umunani yabanjirije urwo ruzinduko, Perezida na we yasuye Mamadi Doumbouya ari na rwo ruzindukpo rwa mbere Perezida Kagame yari agiriye muri icyo gihugu nyuma ya kudeta yabaye muri Nzeri 2021.


