Perezida Kagame yagarutse kureba umupira w’amaguru muri Sitade

Abakunzi ba ruhago mu Rwanda, by’umwihariko urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, bakomeje kugaragaza ibyishimo byo kongera kubona Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Sitade Amahoro yaje gukurikira umukino w’umupira w’amaguru.
Hari hashize imyaka umunani Perezida Kagame atagaragara muri Sitade agiye gukurikirana imikino y’umupira w’amaguru, aho yanaherukaga mu mikino ya CHAN yabereye i Kigali mu mwaka wa 2016 ubwo Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsindaga Cote d’Ivoire igitego 1-0.
Uyu munsi nabwo Kagame yifatanyije n’ibihumbi by’Abanyarwanda n’abakunzi b’umupira w’amaguru bakurikiye umukino wahuje u Rwanda na Nigeria warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Ni umukino wo gushaka itiki y’Igikombe cy’Afurika(AFCON) kizabera muri Marrocco mu mwaka utaha wa 2025, wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024, saa cyenda z’amanywa.
Umukuru w’Igihugu yarebye igice cya kabiri cy’uwo mukino.
Muri Mata 2024, ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida Kagame yavuze ko impamvu adaheruka kuri sitade kureba umupira w’amaguru ari uko ruswa n’amarozi byokamye uwo mupira mu Rwanda.
Yagize ati: “Icyatumye kenshi ngabanya kujyayo (kuri sitade) ni bo byaturutseho. Ibintu by’imikino by’amarushanwa bigenda bikajyamo ruswa, bikajyamo amarozi ibyo bintu biraciriritse njye ntabwo nabijyamo. Ni ho byageze mbivaho ibintu nka biriya ntabwo bari bakwiriye kuba babyihanganira.”
Muri Kanama 2023, kandi Umukuru w’Igihugu yasabye abantu bose kureka gushora amafaranga yabo mu marozi, ahubwo bakayashora mu guteza imbere amakipe.
Perezida Kagame kandi muri Nyakanga 2023 yagiriye inama abayobozi mu nzego z’umupira w’amaguru kwicara bagashakira umuti ibibazo byugarije siporo birimo ruswa ihavugwa, kubura ubunyamwuga, kuvangira abasifuzi n’ibindi.
