Perezida Kagame yagaragaje uko RDF itanga umusaruro mu kugarura amahoro

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

 Perezida Paul Kagame yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zimaze gutanga umusanzu ufatika mu kugarura amahoro n’umutekano aho ziyambajwe, nyamara iz’Umuryango w’Abibumbye(UN) wohereza mu bihugu bitandukanye zikabinanirwa, kandi  zihabwa amafaranga menshi.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2024, ubwo yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku rwego rw’Isi yiga ku mutekano (Global Security Forum).

Perezida Kagame yifashishije ikoranabuhanga yabwiye abitabiriye iyo nama ko ingabo zoherezwa n’Umuryango w’Abibumye mu bihugu bitandukanye zishorwaho amafaranga menshi ariko ugasanga ibibazo zagiye gukemura bikomeza kubaho.

Yagize ati: “Turebe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhera mu myaka 20 cyangwa 23 ishize, hashyizwemo miliyari nyinshi, ariko urebye ibyo bakuramo, ni zeru, rwose ikibazo gikomeza kuba uko cyahoze mbere. Kubera iki abantu badatekereza kuri ibyo bintu, ni ibintu byiza gushakira amahoro ibice biyakeneye.”

Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda na Mozambique binyuze mu bufatanye byakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Mozambique ahari harabuze amahoro akagaruka.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kuva ingabo z’u Rwanda zagera muri Mozambique zimaze kugarura amahoro ku kigero cya 85%.

Ati: “Reka tuvuge kuri Mozambique, niba abaturage bo mu gihugu iki n’iki bakeneye ubufasha, buri wese aba abibona ko babukeneye. Mozambique yasabye gukorana n’u Rwanda mu gihe hari imirwano mu Ntara Cabo Delgado, intara ikubye inshuro eshatu igihugu cyacu mu bunini.

Twagiyeyo, twakoze akazi keza dufatanyije n’inshuti zacu n’abafatanyabikorwa bacu, Mozambique yemereye n’abandi kuza kuyifasha, reka mvuge ibireba u Rwanda, mu gace twoherejemo ingabo kari karabuze umutekano, twatanze igisubizo cy’ikibazo mu gihe cy’imyaka 2 n’amezi, ku rugero rwa 80% cyangwa 85%, dufatanya n’Abanyamozambique.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko intego yari yajyanye ingabo z’u Rwanda kwari ukugarura amahoro n’ubwo bakoreshaga ubushobozi budahambaye ariko bwagize umumaro, bafatanyije n’abaturage ba Mozambique.

At: “Urebye ikiguzi cyabyo, ni gito cyane, ugereranyije n’ibitangwa mu bikorwa byo kugarura amahoro birimo gukorwa”.

Yavuze ko hari Imiryango Mpuzamahanga ivuga ku butumwa bw’u Rwanda muri Mozambique, babunenga, nyamara ari Abanyafurika bishyize hamwe batanga umusanzu wabo mu kugarura amahoro aho yari akenewe.

Ati: “Iyo tuvuga kuri Mozambique, no kuri Repubulika ya Santarafurika, uribaza uti, niba abaturage bakeneye umutekano, ariko hakaba hari ibihugu binafite umutungo uhambaye ndetse ukurura benshi nk’ibi bihugu byateye imbere, aho kugira ngo batange umusanzu wabo muri icyo kibazo, baba batanga amabwiriza y’uko hazanwa ingabo za UN, ngo abe ari bo bakora ibyo.”

Yavuze ko n’ubwo izo ngabo za UN zoherezwa mu bihugu bidafite amahoro n’ubundi bikomeza kuyabura nk’uko byagendekeye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame yibaza impamvu UN itsindwa abantu ntibakuremo isomo

Ati: “Nibaza impamvu ibyo dukora, batarabiteye inkunga, ariko ugasanga abantu baratubaza, ngo urabona u Rwanda ruri Mozambique, ariko nanone ruri muri Congo, batekereza ko kuko batigeze bafasha u Rwanda muri ibyo bikorwa rwagizemo uruhare, bakwiye kubiruhanira, ntabwo numva impamvu yabyo”.

Umukuru w’Igihugu yeretse Isi ko ibihugu byitwa ko bikomeye, birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse n’ibyo ku mugabane w’u Burayi, byirirwa binenga u Rwanda kuko rwagiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro ahubwo ko ari byo bikwiye gukora ibyo rukora kandi bigakora n’ibirenzeho kubera ko bifite ubushobozi.

Ati: “Gutanga amatangazo no kunenga, nta gukemura ikibazo gihari, ndatekereza ko ari ugutiza umurindi ikibazo.”

Yagaragaje ko buri kibazo kiba gihari kiba gifite imizi yacyo kandi ko byoroshye gushingira ku muzi w’ikibazo ukamenya icyo ari cyo, mu kugikemura impande zikaganirizwa hashakwa umuti wacyo.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko bidasaba ubushobozi buhambaye bw’imitekerereze mu gukemura ibibazo biba bihari.

Ati: “Ikibazo gihari mu migabane itandukanye, hari ugutsindwa kw’imiyoborere ndetse no kunanirwa gucunga umutekeno. Iyo urebye ibihugu bimaze igihe biberamo guhirika ubutegetsi, nta muntu wifuza ko bibaho (guhirika ubutegetsi) ariko iyo urebye haba hari ibimenyetso byabayeho mbere, biba biri mu miyoborere, n’umutekano muke nk’uko twabibonye muri ibi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika.

Buri wese yabibona bidasabye ubushakashatsi buhambaye, umuntu yabibonaga na mbere, ko hari ikintu gishobora kuba aha cyangwa hariya”.

Iyo nama Perezida Kagame yitabiriye yifashishije ikoranabuhanga ni umwanya abayobozi bakuru ku rwego rw’Isi baganiriramo ibibazo biba bibangamiye Umutekano w’Isi muri rusange bagashakira hamwe umuti wabyo.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE