Perezida Kagame yagaragaje ko gukorera inkingo muri Afurika byongereye ubufatanye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko nyuma y’aho icyorezo cya COVID- 19 cyadutse, Abanyafurika bahisemo gushinga uruganda rukora izabo, bityo byongera n’ubufatanye hagati yabo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena 2024, i Quai d’Orsay mu Mujyi wa Paris, aho yitabiriye inama yiga ku gukora inkingo ihuza u Bufaransa n’Afurika Yunze Ubumwe.
Ni inama yateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga rigamije guteza imbere ibijyanye n’Inkingo ku Isi, Gavi Alliance.
Perezida Kagame yagize ati: “Icyorezo cya COVID- 19 cyahitanye ababarirwa muri miliyoni, ndetse kituzanira uburyo bushya bw’ubusumbane, mu bihugu byateye imbere ndetse n’ibiri mu nzira y’iterambere.
Iyo virusi nta gihugu na kimwe yasize itagezemo, ariko ibijyanye no gukingira no kubona inkingo byagaragaye ko bitanyuze mu mucyo.”
Perezida Kagame yahishuye ko muri icyo gihe Leta z’Ibihugu by’Afurika zishyize hamwe n’abafatanyabikorwa bazo, mu gukora ubushakashatsi ku nkingo ndetse no kwishakamo ubushobozi bwo kuzikorera mu gihe kirekire.
Ati: “Ubwo icyorezo cyari kimaze kurangira byari byoroshye kwibagirwa ibyabaye abantu bagasubira mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko mu Kuboza umwaka ushize, uruganda rukora inkingo rwa BoinTech rwafunguwe mu Rwanda ruba urwa mbere muri Afurika rukora inkingo.
Ati: “Igitekerezo cyo gutangiza urwo ruganda cyatangiye mu mwaka wa 2021, bigizwemo uruhare n’ibihugu biri muri AU, birimo Ghana, Senegal, Afurika y’Epfo n’u Rwanda bakaba ari bo babitangije by’umwihariko.
Ubu abayobora inzobere z’urwo ruganda ni abo muri Nigeria, byatumye Abanyafurika bashyira hamwe mu buryo bugaragara.”
Umukuru w’Igihugu kandi yanagaragaje ko muri Afurika hari ibindi bikorwa by’iterambere birimo gutegurwa mu bufatanye bw’ibihugu, harimo gutangiza Banki Nyafurika itsura amajyambere (African Development Bank), gushyiraho ikigega gishinzwe icuruzwa ry’imiti mu buryo bw’Ikoranabuhanga ( African Pharmaceutical Technology Foundation ), Icyicaro gikuru cy’ikigo gishinzwe inkingo muri Afurika ( The African Headquarters of Vaccines Institute , ndetse n’Urwego rushinzwe ubuvuzi muri Afurika (African Medecine Agency).
Perezida Kagame yavuze ko izo mbaraga zashyizweho zerekanye ko hari ubufatanye hagati ya za Guverinoma z’Ibihugu, abahanga muri siyansi, ndetse na Kompanyi zishyize imbere guhanga ibishya kandi ko bizatuma habaho gukomeza gukora imiti n’inkingo mu buryo butajegajega.
Yavuze ko u Rwanda rushingiye kuri ibyo rwashyizeho ingamba zo gukomeza guteza imbere urwego rw’ubuvuzi muri Afurika.
Yashimiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) bafatanyabikorwa bari mu muryango w’Ibihugu by’u Burayi barimo u Bufaransa, bafashije u Rwanda n’Afurika muri rusange mu rugendo rwo kwishakamo ibisubizo.
Ati: “Ubwo bufatanye ntabwo bwari bushingiye gusa ku nkingo zakozwe zikaba zirimo kwifashishwa muri Afurika. Intego nyamukuru yari ihari ni ugukora inkingo zihangana n’indwara zihari muri Afurika bigakorwa hifashijwe ikoranabuhanga rigezweho”.
Yavuze ko imiti n’inkiko muri iki gihe bimaze kugwira ku Isi kandi bikorwa hifashijwe ubwenge buhangano (AI), kandi ubwo buryo no muri Afurika bushobora kuhakorerwa, mu buryo buhendutse nkuko n’ibindi bice by’Isi bigenda.
Perezida Kagame yavuze ko gahunda ya Gavi Alliance yarokoye ubuzima bw’abagera kuri miliyoni nyinshi, kandi ko hari byinshi byo gukora kugira ngo bikomeze bityo, akizeza ko u Rwanda ruzakomeza kuyishyigikira.
Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rukomeza gutanga umusanzu warwo mu gushyigikira urwego rw’ubuvuzi muri Afurika, hakoreshejwe umutungo kamere uhaboneka.
Ati: “Ibyago Isi yahuye na byo byatwigishije amasomo menshi, ariko icyo tugomba gushyira imbere no kugena ejo heza hacu n’ah’ubuzima bwacu.”
Perezida ari mu nama i Paris mu Bufaransa aho yifatanyije n’Abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu nama yiga ku gusigasira ikorwa ry’inkingo no guhanga ibishya, inama yateguwe n’Umuryango Gavi, ihuriro ry’Abishyize hamwe mu gukora inkingo bafatanyije n’Igihugu cy’u Bufaransa ndetse n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Muri iyo nama kandi biteganyijwe ko hanatangizwa gahunda yo kwihutisha gukora inkingo AVMA, yateguwe na Gavi ifatanyije na Afurika CDC.
Iyo nama kandi igamije gushishakariza abashoramari n’abaterankunga gushyigikira ikorwa ry’inkiko ku Isi.
Inama yateranye mu rwego rwo gutangiza gahunda nyafurika yihuta yo gukora inkingo (AVMA), yateguwe na Gavi ku bufatanye n’Afurika CDC. Ihuriro rigamije gushishikariza abaterankunga gushora imari muri iyo gahunda yo gukingira hamwe yatangijwe na Gavi ya 2026–2030.
Mu bandi bayobozi bagejeje ijambo ku bitabiriye iyo nama, barimo Perezida Emmanuel Macron w’u Buransa, Umuyobozi wa Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat Moussa, José Manuel Barroso umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Gavi Alliance, Perezida wa Ghana, Akufo-Addo, Mokgweetsi Masisi wa Botswana n’uwa Senegal, Bassirou Diomaye Faye.
AVMA ni gahunda ifite intego yo gufasha mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi muri Afurika by’umwihariko mu gukora inkingo hagamijwe kurwanya icyorezo.Ifite intego yo gutanga inkunga ya miliyari 1 y’amadorari y’Amerika mu myaka 10 iri imbere.
Kugeza ubu mu Rwanda abana 90% bahabwa inkingo binyuze muri gahunda zashyizweho z’ubuvuzi.Gavi ni umufatanyabikorwa w’ibanze muri gahunda z’inkingo, mu kuzikwirakwiza no gutera inkunga y’amafaranga ibyo bikorwa.