Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Korea y’Epfo

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 0 3 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Repubulika ya Korea y’Epfo, Yoon Suk Yeol.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi, bagiranye ibiganiro bitandukanye bigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kugirana imikoranire mu nzego zitandukanye.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Seoul muri Korea y’Epfo ejo ku Cyumweru tariki ya 02 Kamena 2024, aho yitabiriye inama ya mbere ihuza Repubulika ya Korea n’ibihugu by’aho igeze Afurika, yiswe Korea-Africa Summit.

Inama ihuza Korea n’Afurika itegerejwe i Seoul guhera tariki ya 4 n’iya 5 Kamena 2024, aho icyo gihugu cyiteguye kurushaho gutsura ubutwererane n’ibihugu 48 by’Afurika n’u Rwanda rurimo.

Iyo nama igiye kuba ku nshuro ya mbere yitezweho kuba intambwe ikomeye itewe mu gutegura ahazaza hahuriweho kandi hashingiye ku iterambere rirambye.

Perezida Kagame yitabiriye iyo nama yubahiriza ubutumire bwa Perezida wa Korea y’Epfo yagejejweho na Minisitiri w’Ubutaka, Ibikorwa Remezo na Taransiporo wa Korea y’Epfo Dr. Park Sang-woo muri Mata uyu mwaka.

U Rwanda na Korea y’Epfo bisanzwe bifitanye umubano umaze igihe kirekire kuko watangiye mu 1963, kandi wakomeje gukura cyane ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade muri Korea y’Epfo mu myaka 13 ishize.

Uyu munsi ibihugu byombi bifatanya mu iterambere ry’inzego zinyuranye uhereye ku bukungu, urwa politiki, uburezi, ubukerarugendo, ishoramari ukageza no ku bucuruzi.

U Rwanda kuba ruhagarariwe muri iyo nama ni andi mahirwe yiyongereye mu kurushaho kwagura ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zifitiye akamaro abaturage babyo n’Isi muri rusange.

Iyo nama itegerejweho gufasha Korea y’Epfo gusinyana amasezerano n’ibihugu birimo n’u Rwanda mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Afurika nk’Umugabane ukungahaye ku mabuye y’agaciro akenewe mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga uhereye ku modoka zikoresha amashanyarazi ukageza ku bikoresho bya Gisirikare, uhanzwe amaso n’Isi yose muri iki gihe nawo ukomeje gushaka umwanya mu ruhando mpuzamahanga.

Korea y’Epfo ni kimwe mu bihugu bikomeye ku Isi mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho bikeneye umutungo kamere w’Afurika, cyane ko hejuru ya 95 by’ibikoreho fatizo inganda zo muri icyo gihugu zikoresha bitumizwa mu mahanga.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE