Perezida Kagame yaganiriye na Diomaye mu muhezo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye byabereye mu muhezo.

Ibyo biganiro byibanze ku nzira zinyuranye zo kurushaho kwimakaza umubano w’u Rwanda na Senegal mu nzego z’ingenzi zirimo iterambere ry’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari, n’imiyoborere.

Nyuma y’aho, Perezida Bassirou Diomaye Fayeari kumwe na Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko,  bakiriye ku meza Perezida Kagame basangira ibya saa sita. 

Byari biteganyijwe ko Perezida Kagame yitabira umukino w’Amarushanwa Nyafurika ya Basketball (BAL) arimo kubera i Dakar, uhuza ikipe ya Senegal ya  AS Douanes na APR BBC yo mu Rwanda.

Ni wo mukino ubanziriza imikino ya nyuma (pkayoffs) y’ayo marushanwa yitezwe kubera i Kigali hagati ya taliki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE