Perezida Kagame yabonanye n’abayobozi b’Ikigo Teleperformance

Perezida Paul Kagame yabonanye na Daniel Julien washinze akaba anayobora Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu iterambere ry’Ubukungu, Teleperformance n’Umuyobozi Mukuru wungirije wacyo, Thomas Mackenbrock.
Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Mata 2025 n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro bibinyujije ku rukuta rwa X.
Teleperformance yashinzwe na Daniel Julien mu 1978. Mu 2011, yabaye Perezida w’Inama y’ubutegetsi n’umuyobozi (Chairman na CEO), umwanya akiriho kugeza ubu.
Nyuma y’imyaka mirongo ine, TP, ikigo yashinze, gifite abakozi 420 000 ndetse n’inyungu z’ubucuruzi zingana na miliyari 8, 4 z’amadolari.
Ubu afite imirimo 4, harimo kuba Perezida w’Inama y’Ubutegetsi akaba n’Umuyobozi Mukuru muri CallTech Communications, Teleperformance USA, ndetse na AllianceOne.
Daniel Julien yabonye izuba wa 23 Ukuboza 1952 mu Bufaransa.
Mu 2015 Julien yize muri kaminuza y’ikoranabuhanga ya Nanyang muri Singapore, ahabwa impamyabumenyi ihanitse mu bucuruzi naho mu 2017 ahabwa impamyabumenyi ihanitse ya Master muri Business Analytics na Biga Data.