Perezida Kagame, Tshisekedi na Ndayishimiye bitezwe i Luanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, bategerejwe i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Ugushyingo. 

Bagiye kwitabira ibiganiro ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa  RDC, ku butumire bwa Perezida w’Angola João Manuel Goncalve Lourenço, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Angop. 

Angop ivuga kandi ko Perezida Lourenço yanatumiye Uhuru Kenyatta umuhuza w’umuryango w’ibihugu by’Afurica y’Iburasirazuba (EAC) ku kibazo cya Congo. 

Lourenço, uyoboye Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL/ICGLR), amaze igihe ashyira umuhate mu kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. 

Umwaka ushize, Perezida Lourenço yagize uruhare rukomeye mu guhosha amakimbirane yari ahari hagati y’ubutegetsi bwa Kigali n’ubwa Kampala.

Muri Nyakanga 2021 yahuje Perezida Kagame na Felix Tshisekedi i Luanda ndetse nyuma ye bongeye guhuzwa na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa muri Nzeri i New York. 

Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ubu umaze gufata ibice byinshi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ariko u Rwanda rwakomeje gutera utwatsi ibirego bya RDC  bikaba bikomeje gukurura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. 

Inama zahuje aba Bakuru b’Ibihugu i Luanda n’i New York bigaragara ko ntacyo zagezeho ukurikije uko ibintu byifashe hagati y’ibi bihugu. 

Ku makimbirane hagati ya Kinshasa na Kigali Perezida Evariste Ndayishimiye, ukuriye EAC muri iki gihe, ku wa Mbere yabwiye France 24 ko “kwemera kwicarana ari intambwe ikomeye”.  

Abajijwe niba abona ibyo Kinshasa ishinja Kigali bifite ishingiro, Ndayishimiye yasubije ati: “Kugeza ubu ntacyo turemeza ku rwego rw’Akarere, cyangwa njyewe ubwanjye”. 

Yongeraho ko mu butumire bwa Perezida w’Angola bazagira “umwanya wo gusesengura no kureba ukuri kw’ibintu”.  

Abakuru b’Ibihugu by’Akarere hamwe n’umuhuza Uhuru Kenyatta, bavuga ko inzira y’ibiganiro ari yo yageza ku mahoro ku bushyamirane buhari no ku kibazo cy’imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo. 

Leta ya RDC ivuga ko itazaganira na M23, yita umutwe w’iterabwoba, kereka ushyize intwaro hasi kandi ukava mu bice byose wafashe, ibyo umuvugizi w’uyu mutwe yabwiye BBC ko batazakora.

BBC

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE