Perezida Kagame n’Umuyobozi wa IMF baganiriye ku bufatanye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri i Riyadh muri Saudi Arabia, yahuye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) Kristalina Georgieva, bagirana ibiganiro ku bufatanye butanga umusaruro burangwa hagati y’u Rwanda n’icyo kigega.
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cy’Afurika cyemerewe inkunga ya miliyoni 319 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 412 z’amafaranga y’u Rwanda, muri gahunda yo gushyigikira imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe.
Iyo nkunga igenewe gushyigikira amavugurura akomeje gukorwa mu bukungu bw’u Rwanda no kurushaho kubaka ubudahangarwa ku mihindadurikire y’ibihe.
Ubuyobozi bwa IMF buvuga ko gahunda bufite ku Rwanda ijyanye n’uko bwamaze kuganira na Leta ku mavugurura agamije kongerera imbaraga urwego rw’imari, gukomeza gusigasira politiki irambye y’ifaranga no gukemura ingaruka za COVID-19.
IMF ivuga ko guhangana n’itakara ry’agaciro k’ifaranga, ibikenewe mu kubaka iterambere ry’igihe kirekire ndetse n’ibyago biterwa n’imihindagurikire y’ikirere biracyari intaza kuri politiki y’ubukungu bw’Isi ihindagurika uko bukeye n’uko bwije.

IMF ishima ko u Rwanda rufite amateka meza mu bijyanye no gushyiraho gahunda zihamye n’amavugurura akenewe bikajyana no kuzubahiriza, harimo n’arebana no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Umuyobozi wa IMF yasabye Perezida Kagame gukomeza kwimakaza amavugurura akenewe mu gufasha kwihutisha imishinga yose icyo kigega mpuzamahanga gitera inkunga.
Ubwo yasuraga u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka ushize, Madamu Kristalina Georgieva yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye n’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abandi bayobozi ku bibazo byugarije Isi byiyongera ku ngaruka zasizwe n’icyorezo cya COVID-19.
Yavuze ko IMF ihora yiteguye gufatanya n’u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara nk’uko isanzwe ibikora.
Icyo gihe yagize ati: “Kuri ubu turimo gutera inkunga imishinga irenga 20 ishimangira uburyo dukorera aharenga icyakabiri cy’Akarere kose kandi twiteguye no gukora ibirenze.”
Yashimangiye ko kuba u Rwanda rwaratoranyijwe n’igihugu cya mbere cyemerewe inkunga ijya mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yugarije Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba bishimangira ukwiyemeza rufite.
Mu ngaruka z’iomihindagurikire y’ibihe zugarije u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Karere harimo imyuzure n’amapfa bisimburana bikangiza ibintu byinshi cyane.
IMF ikomeje gusaba ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’izo ngorane ndetse n’ibindi bibazo bidasanzwe byibasira ibihugu byo mu bice bitandukanye.