Perezida Kagame n’intumwa ya Banki y’Isi baganiriye ku bufatanye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Qimiao Fan, Umuyobozi w’Ishami rya Banki mu Rwanda, muri Kenya, Somalia na Uganda, baganira ku mishanga y’iterambere u Rwanda rufitanye na Banki y’Isi mu nzego zirimo ibikorwa remezo, ubuhinzi, guteza imbere ubumenyi n’izindi.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Gashyantare, ni bwo Perezida Kagame yakiriye uwo muyobozi mu Biro bye ari kumwe n’itsinda ryaje rimuherekeje.
U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Banki y’Isi ku wa 30 Nzeri 1963; kuva icyo gihe kugeza uyu munsi iyo banki ikaba imaze guteranga inkunga ya miliyari zisaga 8,2 z’amadolari y’Amerika yifashishijwe muri gahunda zinyuranye z’iterambere.
Muri izo gahunda harimo izirebana no kubakira abaturage ubushobozi, guteza imbere ibikorwa remezo, guteza imbere ubuhinzi, kubaka ubudahangarwa no guteza imbere urwego rw’abikorera.
Kuri ubu Banki y’Isi ikomeje kuvugurura ishoramari ikora mu Rwanda yibanda kuri gahunda zifasha kongera ubumenyi, kongera umusaruro w’ubuhinzi no kuzamura ishoramari ry’abikorera binyuze mu mishanga inyuranye nk’uwo gushyira imbaraga mu kongera ubumenyi no kongerera imbaraga uburyiruko, ugamije guha ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo urubyiruko rusaga 200.000 rutishoboye.
Uyu mushinga ujyanye n’intego z’Icyerekezo 2050 mu birebana no kongerera abaturage ubumenyi bakeneye mu kwiteza imbere no guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko.
Banki y’Isi kandi yiyemeje kujya igenera Guverinoma y’u Rwanda inkunga ihoraho, ishorwa mu mishinga y’imbere mu gihugu ndetse n’iyo u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu byo mu Karere.
Iyi banki nanone yashyize imbere imikoranire no gushora imari mu Rwego rw’Abikorera bityo bigatanga umusanzu mu bukungu bw’u Rwanda.
Gahunda za Banki y’Isi zose zikorwa mu buryo bugamije gushyigikira Igihugu mu ntego z’icyerekezo 2050, aho u Rwanda rwiyemeje kuzaba ruri mu bihugu bifite ubukungu bwateye imbere.
Imwe mu mishanga Banki y’isi irimo gukora ubu harimo uwa miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika wo kongera ubumenyi no guhangira imirimo urubyiruko, ari na wo uzasiga ufashije urusaga 200.000.
Banki y’Isi kandi ifasha imiryango itishoboye binyuze muri Gahunda ya VUP aho abagigize baremerwa amahirwe atuma babona amahirwe yo kwiteza imbere mu bukungu.
Iyo banki nanone kandi ikorana na Guverinoma y’u Rwanda mu kubaka iterambere rirambye kandi ritagira n’umwe risigaza inyuma muri gahunda yiswe “Rwanda Country Economic Memorandum (CEM).”



