Perezida Kagame na Tshisekedi bitabiriye inama ya EAC na SADC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe J.P Olivier yatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RDC, FelIx Antoine Tshisekedi ari bamwe mu Bakuru b’ibihugu bitabiriye Inama ihuriweho y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC na SADC ku wa 24 Werurwe 2025.
Ni inama yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yari igamije gushakira amahoro arambye, Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse akaba ari na yo Abanyafurika bakeneye.
Amb. Nduhungirehe abinyujije kuri X yatangaje ko iyo nama yitabiriwe n’ibihugu 14 byari byatumiwe, harimo Abakuru b’Ibihugu 11.
Uretse u Rwanda na RDC byari bihagarariwe n’Abakuru b’Ibihugu, harimo na Zimbabwe, u Burundi, Afurika y’Epfo, Tanzania, Malawi, Zambia, Uganda, Madagascar ndetse na Somalia yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe.
Abakuru b’Ibihugu bari bahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga barimo uwa Angola na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Epfo.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe ati: “Iyi nama yatanze uburyo bushya bwo gushaka amahoro mu karere kacu, binyuze mu guhuza ibiganiro bya Luanda na Nairobi, mu nzira imwe ya EAC-SADC, ari yo nzira yonyine yo gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.”
Ibihugu bigize EAC na SADC byemeje ko abahuza batanu bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika bagamije gukora uko bashoboye ngo bashakire umuti urambye ibibazo by’Afurika.
Hashyizweho abahuza 5 bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika barimo abagore babiri mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.
Abo bashyizweho nk’abahuza barimo Olsegon Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, Jomo Kenyatta wayoboye Kenya, Smaba Panza yaboye Repubulika ya Santarafurika, Sahle-Work wayoboye Ethiopia na Motlante wayoboye Afurika y’Epfo, bakaba bafite ubunararibonye mu gufasha ibihugu kubona amahoro arambye.
Muri iyo nama, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yatangaje ko hashyizweho iminsi 7, mbere y’uko ukwezi kwa Werurwe kurangira, Dr William Ruto, Perezida wa Kenya akaba ari na we uyoboye EAC ndetse na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, akaba ayoboye SADC, bazaba bashyizeho uburyo bwo gufasha abahanganye barimo n’umutwe wa M23, mu makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakaganira uko bakemura ibibazo.
Ibyo biganiro bikazaba bigamije gushaka amahoro arambye no gukemura amakimbirane amaze imyaka isaga 30 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umutwe wa M23 umaze imyaka itatu wubuye imirwano uhanganye na Leta ya Congo, umaze kwigarurira imijyi ya Goma na Bukavu.
Icyakora umujyi wa Walikare yari yafashe iherutse gutangaza ko yawuvuye igamije ko habaho ibiganiro bigamije amahoro ariko ikavuga ko mu gihe yaraswaho yakongera ukawugarukamo.

