Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye muri Qatar

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahuriye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, i Doha muri Qatar, baganira ku mubano w’u Rwanda na RDC n’ibibazo by’umutekano muke mu Karere.
Ni ibiganiro bahujwemo na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, nka bumwe mu buryo bwo gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Abakuru b’Ibihugu uko ari batatu bashinye intambwe yatewe mu biganiro by’amahoro bya Luanda na Nairobi, ndetse n’imyanzuro y’inama yahuje Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) ku wa 8 Gashyantare 2025, i Dar es Salaam muri Tanzania.
Bongeye gushimangira ko hakwiye guhagarika intambara mu gushimangira agahenge kemekwe muri iyo nama iheruka guhuza Abakuru b’Ibihugu b’Imiryango yombi, yemeje ko ibibazo bya RDC bikwiye inzira y’ibiganiro nk’igisubizo kirambye.
Perezida Kagame, Sheikh Thamim na Tshisekedi kandi bemeje ko hekenewe ibiganiro bihoraho biyobowe na Doha mu rwego rwo kubaka umusingi ukomeye w’amahoro arambye nk’uko yifuzwa mu biganiro bya Luanda na Nairobi kuri ubu byahuriye hamwe.
Perezida Kagame na Tshisekedi bashimiye Emir wa Qatari Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani wabakiranye urugwiro ndetse akaba yabafashije kugirana ibiganiro byatanze umusaruro.
Umusaruro watanzwe n’ibyo biganiro ni uko habayeho kubaka icyizere cy’uko ahazaza ha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Akarere hashobora kuzaba heza mu gihe ibyaganiriweho bizaba bishyizwe mu bikorwa.
Iyo nama kandi yavuze ko hakenewe gukemura burundu ikibazo cy’Umutwe w’Abajenosideri wa FDLR no kwizeza u Rwanda n’Akarere umutekano ugaragara mu bifarika.
Abayobozi nanone baganiriye ku kuba Guverinoma ya RDC ikwiye kugirana ibiganiro bitaziguye n’Umutwe wa AFC/M23 nk’urufunguzo rwo gukemura impamvu shingiro y’amakimbirane amaze imyaka 30 mu Burasirazuba bwa RDC.
Perezida Kagame yagaragaje ko afite icyizere ko impande zose nizikorana, urugendo rwo gukemura ibibazo ruzarushaho kwihuta.
By’umwihariko yashimiye Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ukomeje gushyigikira ibiganiro byubaka n’ibisubizo nyafurika bifatika bigamije kugera ku mahoro arambye muri RDC no mu Karere muri rusange.
Gusa impuguke mu bya Politiki zivuga ko nubwo iyo ntambwe itewe n’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na RDC ari iyo kwishimirwa, hari impungenge z’uko Perezida Tshisekedi akunze kugira indimi ebyiri, aho yagiye arenga ku byemeranyijwe.
Perezida Kagame aherutse kuvuga ko kumvikana na Tshisekedi ari ibintu bigoye kuko ashobora kuba ava mu nama yigabiwe ibyaganiriweho cyangwa akaba abyirengagiza nkana.
PACIPHIQUE says:
Werurwe 18, 2025 at 11:11 pmYego rwose nihahire ibyakorwa kugirango umutekano muri RDC uboneke.